Ugusengana Umwete – Mbanjineza Vedaste

Ugusengana Umwete – Mbanjineza Vedaste

Ugusenga ni intwaro ikomeye ku mukirisitu wese, ikamuhuza n’Imana mu bihe byose – byaba ibyiza cyangwa ibibi.

Intego y’inyigisho yacu uyu munsi ni “Ugusengana Umwete,” dusanga mu 1 Samweli 1:12, aho Ana yakomeje gusenga afite umwete imbere y’Uwiteka.

Gusenga ni uguhura n’Imana ukivuganira nayo. Ibi bigufasha kugirana umubano ukomeye nayo, ukagira amahoro no kugubwa neza.

Yesu yatanze urugero, agasaba Imana ko ibyifuzo byayo aribyo byaba, atari ibye. Ni byiza rero ko dufata umwanya wo gusenga dushyizeho umwete, tukaganira n’Imana tutitaye ku bindi byose.

Reka twtoze gusenga dufite umwete, twiringira ko Imana itumva gusa amagambo, ahubwo ireba umutima. Igihe cyose usenga, ibuka ko ari uburyo bwo kongera ubushuti bwawe n’Imana, kandi izaguha imbaraga zo gukomeza inzira y’agakiza.

Amen!

Umwigisha: Mbanjineza Vedaste