Uburyo bwo gutwara intwaro z’Imanana- Theogene TWAGIRAYEZU

Uburyo bwo gutwara intwaro z’Imanana- Theogene TWAGIRAYEZU

Tugiye gusoma:

–        Abefeso 6:10-18

–        Abacamanza 13: 1-16

Tugiye kurebera hamwe uburyo 7 bwagufasha gutsinda uburiganya bwa satani

Mu mibereho yacu ya buri munsi, turwana intambara nziza yo gukiranukira Imana. Kugirango tubigereho tugerageza kwitwararika muri byose, kuva mu mitekerereze yacu kugeza mu mivugire. Rimwe na rimwe biratunanira, maze uburiganya bwa satani bukadufata tukagwa mu moshya. Bibiliya itwereka uburyo twabaho tudatsinzwe n’uburiganya bwa satani (Abefeso 6:10-18).

Iyo usomye ijambo ry’Imana mu isezerano rya kera,  usanga hari abantu batsinzwe n’uburiganya bwa satani. Tugiye kwifashisha ingero ebyiri  mu byanditswe byera kugirango tubisobanukirwe:

a. Samusoni yavutse yaravuzweho n’Imana (Abacamanza 13:1-16) ariko Samusoni yahuye n’uburiganya bwa satani. Umunsi umwe  se yaramubajije ngo: mu bakobwa bose bo muri Isirayeli wabuzemo umukobwa ugira umugore? Arivugira ati  niwe wankunze (avuga umufilisitiyakazi) ariko ntiyari azi ko ariho  azagwa. Samusoni yarariganijwe akajya yumva ari ibintu bisanzwe ariko byarangiye Delila amunogoyemo amaso (Abacamanza 16:21).

b. Dawidi umunsi umwe yasigaye i Yerusalemu  abandi bagiye ku rugamba,  uburiganya bwa satani buramufata (2 Samweli 11:1-27) aryamana na Betisheba (2 Samweli 11:3-5) bimuviramo icyaha gikomeye cyane. Urebye neza wasanga Dawidi yari afite  abagore benshi ariko uburiganya bwa satani bwamugezeho asambanya umugore wa Uriya. Tugomba guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa satani  kuko byarangiye icyubahiro cye kimanutse (2 Samweli 12:11-12).

Izi ngero zose,  zitwereka uburyo uburiganya bwa satani  bwafashe Samusoni na Dawidi. Natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi usanga budufata butitaye kubyo turi byo.  Waba uri umusore ugasanga wirirwa usomana cyangwa usambana ngo nibyo bigezweho, waba ugiye kwaka akazi ugasanga uciye mu nzira zidafututse  witwaje ko aribwo urakabona, waba  uri mu rugo ugasanga wirirwa  uhoza kunkeke uwo mwashakanye, ….nubundi buryo bwinshi uburiganya bwa satani budufatamo.

Nubwo bwose ubwo buriganya bwa satani budufata, mu  mibereho yacu ya buri munsi ya  gikirsito hari  uburyo burindwi muri bwinshi,  bwagufasha kubaho udatsinzwe n’uburiganya bwa satani.

  1. Gusenga bituma tutagwa mu buriganya bwa satani

(Abefeso 6:18). Dufatiye urugero kuri Yesu,  yasengaga amasaha 3 cyangwa 4 ku munsi kandi  nta joro na rimwe atajyaga gusenga.  Gusenga twabigereranya nko guhumeka aho winjiza umwuka mwiza ugasohora umwuka mubi kandi ukabikenera buri kanya,  muri make natwe gusenga tuba tubikeneye buri kanya bigomba guhinduka ubuzima bwacu bwa buri munsi.

 (Matayo 7:24-25): Ijambo ry’Imana ni itabaza (Zaburi 119:105). Muri iki gihe abantu bikundira gusirimba gusa,  ariko twubakire ubuzima bwacu ku ijambo ry’Imana  twitoze gusoma ijambo ry’Imana kandi tubishyire mubikorwa.

3.      Kwemera kuyoborwa n’ Umwuka wera kandi tukamwumvira.

Kuzura umwuka wera bituma twera imbuto za mwuka wera bityo bikaturinda uburiganya bwa satani (Abagalatiya 5:22-23;Zaburi 143:10;(Yohana 16:13).

Imana irwanya abibone (Yakobo 4:6)  (1 Petero 5:5-6). Kugirango tugendane n’Imana  duce bugufi   bitume Itumurikira kandi Iturinda uburiganya bwose bwa satani.

Hari ubwo satani atwereka bimwe na bimwe bigize imibereho yacu ya buri munsi,  akatwuzuzamo gukunda isi maze akatwambura agakiza. Gutunga birashoboka kandi ni byiza iyo birimo agakiza kandi ibyo dufite byaraciye mu mucyo.  Impamvu tugomba kwirinda gukunda iby’isi  nabisobanura nifashishije uru rugero: Kugendera mu nyanja uri mu bwato ni byiza  ariko iyo umuhengeri uje mu bwato urarohama bivuze ko kugendera mu isi   ukijijwe ari byiza  ariko iyo iby’isi bigutwaye cyane  ushobora kuva mu by’agakiza  maze uburiganya bwa satani bukagutsinda.

Uzirinde gufata icyemezo uhubutse cyane kuko rimwe na rimwe hari igihe ugendera kubyo urarikiye ukaba waha satani urwuho uburiganye bwe bukagufata.

Mu buzima bwacu tugomba kwiga gutandukanya amajwi ya satani  hamwe n’ijwi ryiza rya Yesu (Yohana 10:27). Yesu niwe wavuze ko  intama ze zumva ijwi rye. twitoteze kumva ijwi rya Yesu mu mibereho yacu ya buri munsi bidutere kwirinda uburiganya bwa satani.

Dusoreze ku kintu cya nyuma aricyo kugira amakenga (Yosuwa 9:3-16; (Imigani 22:3)tugire amakenga kuko  umuyamakenga afite ubushobozi bwo kubona ko ibintu ari bibi akabyikinga. Kuko duhangana na satani dukomeze kugira amakenga muri byose, utagize amakenga ushobora kuyoba cyangwa ukava mubyizerwa.

Mu mibereho yacu ya buri munsi dukomeze tube maso kandi turwane intambara nziza yo gukiranuka,  turi kumwe n’Imana muri byose kandi dusengeshe umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga kugirango tudatsindwa n’uburiganya bwa satani.

Murakoze

Imana ibahe umugisha

Umwigisha: Theogene TWAGIRAYEZU