ubufatanye bwacu mu kubaka itorero rya Kristo”
Reka dufate bibiliya zacu dusome mu rwandiko Pawulo yandikiye
ABAROMA 12: 4-9
4. Nk’uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe,
5.
natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we.
6.
Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk’uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana,
7.
cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby’Imana tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha,
8.
cyangwa uhugura agire umwete wo guhugura. Ugira ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete, ugira imbabazi azigire anezerewe.
9.
Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n’ibyiza.
Dusome kandi no mu rwandiko rwa
1 ABAKORINTO 12: 12-31
Uburyo ingingo zitari zimwe zirema umubiri umwe
12.
Nk’uko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nk’uko ingingo z’umubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari,
13.
kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.
14.
Umubiri si urugingo rumwe ahubwo ni nyinshi.
15.
Ikirenge cyavuga kiti “Ko ntari ikiganza sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kiba kitari icyo ku mubiri.
16.
Kandi ugutwi kwavuga kuti “Ko ntari ijisho sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kuba kutari uko ku mubiri.
17.
Mbese iyo umubiri wose uba ijisho, kumva kwabaye he? Iyo wose uba kumva, kunukirwa kwaba he?
18.
Ariko Imana yashyize ingingo mu mubiri, izigenera aho ishatse zose uko zingana.
19.
Mbese noneho iyo zose ziba urugingo rumwe, umubiri uba warabaye he?
20.
Ariko noneho ingingo ni nyinshi, naho umubiri ni umwe.
21.
Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti “Nta cyo umariye”, cyangwa umutwe ngo ubwire ibirenge uti “Nta cyo mumariye.”
22.
Ahubwo biri ukundi rwose: ingingo z’umubiri zizwi ko ari iz’intege nke hanyuma y’izindi ni zo zo kutabura,
23.
kandi izo ku mubiri zizwi ko ari iz’icyubahiro gike ni zo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni ni zo zirushaho gushimwa.
24.
Nyamara izidateye isoni ntizigomba kwambikwa, ariko Imana yateranije umubiri hamwe, urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kuruta izindi
25.
kugira ngo umubiri utirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane.
26.
Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishimana na rwo.
27.
Nuko rero muri umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwawo.
28.
Imana yashyize bamwe mu Itorero: ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi, ubwa gatatu abigisha, maze ishyiraho abakora ibitangaza n’abahawe impano zo gukiza indwara, n’abahawe gufasha abandi, n’abahawe gutwara, n’abahawe kuvuga indimi nyinshi.
29.
Mbese bose ni intumwa? Bose ni abahanuzi? Bose ni abigisha? Bose bakora ibitangaza?
30.
Bose bafite impano zo gukiza indwara? Bose bavuga izindi ndimi? Bose basobanura indimi?
31.
Ariko nimwifuze cyane impano ziruta izindi. Nyamara dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza.
Dusomye amagambo atari make ariko yose ahuriye ku kintu kimwe ari cyo umubiri n’ingingo ziwugize.
Umwarimu cg umwigisha iyo yigisha akunda kwifashisha ingero kugira ngo bifashe abanyeshuri be gusobanukirwa neza isomo bigaga. Yesu iyo yigishaga abantu yajyaga yifashisha ingero zifatika abantu bazi mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo basobanukirwe neza icyo yabaga agendereye kubabwira.
Na hano tumaze gusoma tubona ko Pawulo yandikira ABAROMA ndetse n’ABAKORINTO hari icyo yashakaga kubigisha ariko yifashisha urugero rufatika basanzwe bazi mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo basobanukirwe neza icyo yari agambiriye kubabwira.
Yashatse kubereka ko nubwo bafite ibintu byinshi bibatandukanya cg badahuriyeho ariko ibyo byose muri Kristo bifatanyiriza hamwe kubaka umubiri umwe ari wo Kristo.
Reka tuvuge gato ku buryo yasesenguye uko umubiri uteye. Twifashishije amagambo yanditse mu rwandiko rwa 1 ABAKORINTO 12:12,14 hari ibintu by’ingenzi yavuze ku mubiri:
1. Umubiri ni umwe
2. Umubiri ugira ingingo nyinshi( hari amaso, amatwi, amaboko, amaguru, igihimba,….)
3. Buri rugingo rufite umumaro warwo ( amaso arareba, amatwi arumva, amaguru afasha umuntu aragenda,…)
4. Ingingo zose ziruzuzanya. Ingingo zacu zirakenerana. Nta na rumwe rwihagije muri byose. Kuzuzanya kwazo gutanga umusaruro mwiza.
5. Iyo hagize urugingo rubabaye izindi zibabarana narwo. Kandi hagira urwishima, izindi ngingo zikishimana na rwo.
Izi ngero yatanze yageze ku mirongo ikurikira arabisobanura neza abivuye imuzi (ABAROMA 12;4-).
1. Umubiri ni Kristo
2. Turi benshi kandi batandukanye ariko tugize umubiri umwe ariwo Kristo. Twunze ubumwe muri Kristo.
3. Dufite impano zitandukanye twagabiwe ku bw’Umwuka wera. Bamwe yabahaye kuba abahanuzi, abandi abigisha, abakora ibitangaza, intumwa, abahugura,…
4. Impano zacu ziruzuzanya, zigirirana umumaro. Nta mpano yihagije muri byose. Iyo tuzihuje mu bumwe bw’Umwuka wera bifatanyiriza hamwe kubaka ubwami bw’ Imana cg kubaka itorero rya Kristo.
5. Uwishimye muri twe tugomba kwishimana nawe. Ubabaye na we tukababarana na we. Ufite intege nke tukamusindagiza tukamubyutsa. Kandi abanyembaraga muri twe bagatera abandi umwete, bakabakomeza.
Nk’abakristo tugize itorero rya Kristo ari ryo mubiri we, ubu buzima nibwo ijambo ry’Imana ridusaba kubaho. Ntabwo dukwiye kubaho twirema ibice, twitandukanya, ducirana imanza,… ahubwo dukwiye kumenya ko Imana yaturemye dutandukanye. Buri wese afite impano Imana yamugabiye.
Hari abantu bibwira ko zimwe zikomeye kurusha izindi cg hari izidafite umumaro, ariko si ko biri. Impano twagabiwe muri Kristo Yesu zikwiriye kutubera impamvu nziza ituma dushyira hamwe tukubaka itorero ryayo. Kuko tuba tumaze gusobanukirwa ko ubudasa bwacu ari inyungu ikomeye yo kuduhuza kugira ngo twubake ubwami bw’Imana.
Ikindi kandi ntabwo Imana yaduhaye impano ngo zitwungure twenyine ba nyirazo ahubwo yaziduhereye kugira ngo tuzihuze, zungurane, zifashanye, zikomezanye kugira ngo twubaka itorero ari ryo Kristo.
Umwami Yesu adushoboze kumva ubushake bwayo muri aya magambo maze dufatanyirize hamwe kubaka itorero rya Kristo. Kandi ndasaba Kristo ngo buri wese amuhishurire uruhare rwe mu kubaka umubiri wa Kristo.
Twe kubaho impano zacu zisinziriye zidakora ngo zungure itorero ahubwo Umwuka wera azivugurure zake kugira ngo ubwami bw’Imana , itorero rya Kristo ryubakwe.
Imana ibahe umugisha kubw’ijambo ryayo mwakiriye. Amen.
Ev. MUSHIMIYIMANA Rachel