UBUBYUTSE MU ITORERO _/ Rev Mugiraneza J Baptiste

UBUBYUTSE MU ITORERO

Ububyutse ni iki?
Ijambo ububyutse ryumvikana nko gukanguka wari usinziriye ukabyuka. Iri jambo rikomoka mu rurimi rw’ikigereki rigakoreshwa ku magambo abiri akurikira:

▶ “Anathallo” mu rurimi rw’i cyongereza bivuga to flourish again (kongera kurabya, gutoha). “Maze ibiti byose byo mu ishyamba bizamenya yuko jye Uwiteka ari jye wacishije igiti kirekire bugufi, ngashyira hejuru igiti kigufi; numishije igiti gitoshye ntuma igiti cyumye gitoha. Jye Uwiteka narabivuze ndabisohoza.”(Ezekiyeli 17:24).

▶ “Anazao” mu rurimi rw’i cyongereza bivuga to live again (kongera kubaho cyangwa Kuzuka). “kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse. Nuko batangira kwishima.(Luka 15:24.) Muri make ijambo ububyutse bisobanuye ko abantu bari bakijijwe nyuma bagasubira mu ngeso mbi bagakora ibyo abanyabyaha bakora. Iyo bihanye bakareka izo ngeso zabo mbi bakagarukira Imana bakayikorera mu by’ukuri no mu gukiranuka. Ibi nibyo bitwa ububyutse.
Ibiranga ububyutse.
Ububyutse burangwa n’ibintu bikurikira:

✅ Kwihana ibyaha no kubyirinda
✅Ubumwe bwa bakristo
✅ Gukundana no kubana bizeranye nk’abavandimwe
✅Gusenga kudasanzwe
✅ Gukunda Ijambo ry’Imana no kugira Umuhati mu murimo w’Imana.
✅Abantu bahirimbanira kubaho mu buzima bwejejwe.
✅Impano z’Umwuka Wera zirakora cyane
✅ Ibitangaza bitandukanye kandi byinshi.
✅Abagira icyo bapfa bariyunga bakabana neza.
✅ Inkuta zivanguraruhu n’ivangura ry’amoko n’ibihugu n’uturere zirasenyuka.
Ukurikije ibi biranga ububyutse twemeza ko habaho ububyutse mu Itorero hakabaho n’ububyutse ku giti cy’umuntu.

Aha niho hava yuko ububyutse bugira ubuzana ahantu bukabona kugera ku bandi nabwo bukaba buvuye ku Mana.

Muri Bibiliya tubonamo uko ububyutse bwagiye bubaho mubihe bitandukanye.
Ububyutse mu Isezerano rya Kera. Tubona ingero z’abantu b’Imana bagiye batuma habaho ububyutse:
Ezira: Dusoma muri Ezira ibice 10 uburyo Ezira yatumye Abisirayeli bagarukira Imana kuko bari baraguye bashakana n’abagore babanyamahanga.
Icyo gihe bimenyeho icyaha cyabo barihana, batandukana nabo. Bongera gusenga Imana ibishimiye. Ibihe byiza bigaruka mu muri bo.
Eliya: Mugihe cya Yezebeli Abisirayeli baretse gusenga Imana biyegurira Bayali n’Ashera. Abahanuzi b’Imana baricwa.
Eliya yateje amapfa ahagarika imvura imyaka itatu n’igice. Ku musozi Karumeli yishe abahanuzi ba Bayali imvura iragwa. Abisirayeli baravuga bati Uwiteka niwe Mana. (1 Abami 18:41).
Yona: Yajyanye ubutumwa i Ninewe abantu baho bari barashayishije mu byaha. Bumvishije ubutumwa yabazaniye ko mu minsi mirongwine nibatihana bazarimbuka bisubiraho bareka ibyaha byabo. Imana irababarira ntibarimbuka.
Umwami Hezekiya: Yagaruye icyubahiro cy’Imana mu nzu y’Uwiteka, yeza abantu arongera asubizaho Pasika. (2 Ngoma 29-31).
Ububyutse mu Isezerano Rishya:
Petero: ku munsi mukuru wa Pentekote hatangijwe igihe cyo guhembuka (Ibyakozwe n’Intumwa 2:38-). Ibi bihe byiza byazanywe n’umubatizo w’Umwuka Wera. Ibi byatumye mu nyigisho ya Petero hihana abantu bageze ku bihumbi bitatu.
Tubona ko muri icyo gihe intumwa zakoze ibitangaza byinshi. (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12).
Pawulo: Kubera imbaraga z’UMwuka Wera Pawulo nawe yakoze imirimo myinshi yindashyikirwa atuma abantu benshi bahindukirira Imana, amatorero atangizwa hirya no hino. Imana yakoranye nawe ibitangaza byinshi (Ibyakozwe n’Intumwa 19:11-12).
Ububyutse mu mateka y’Itorero.
Mu mateka y’Itorero ububyutse bwa mbere bwabaye ni ubwo mu gihe cy’intumwa mu Itorero rya mbere. Nyuma haje kubaho gusubira inyuma biba umuco. Iyo bavuga ibihe by’ububyutse baba barimo babigereranya nuko mu gihe cy’intumwa byari bimeze. Niyo mpamvu abigisha b’amateka y’Itorero bavuga ibihe bitandukanye by’ububyutse
Ibyabaye ku Itorero baba babigereranya na kiriya gihe cy’intumwa:

☑Igihe cya Maritini Luteri n’abagenzi be.

☑Ububyutse bwo mu gihe cya John Wesley na Charles Wesley. (Methodist revival).

☑Ububyutse bwo mu gihe cya Nikola Zinzendorf.

☑ Ububyutse bw’i Topeka (1901) na Azuza Street (1906)aho muvoma ya gipentekote yatangiririye.

☑ Hari n’ahandi henshi mu bice by’isi hagiye habaho ububyutse.
Ububyutse bwo mu Rwanda
Ububyutse bukomeye bwabaye bwa mbere ni ubwatangiriye i Gahini ahagana mu myaka ya 1935. Ubu bubyutse bwa kwiriye muri Afrika y’uburasirazuba bugera no mu gihugu cy’Ubwongereza. Ikizwi cyane nuko habayeho kwihana ibyaha. Indirimbo yamenyekanye cyane “Tumutendereze Yesu umwana w’indiga.” Ni kimwe mubyibutsa abantu ububyutse bw’icyo gihe.

Ububyutse bwo mu Itorero rya Pentekote ADEPR. Ubu bubyutse bwatangiriye mu Bigutu mu Ntara y’iburengera zuba aho abakristo babatijwe mu Mwuka Wera bavuga mu ndimi nyinshi harimo ni rw’igiseduwa.

Ububyutse bwa garagaye henshi hatandukanye mu Rwanda, twavuga Rubonobono no mu Bibare aha hakirijwe abantu benshi baha ubuzima bwabo Yesu Kristo ngo ababere Umwami n’Umukiza wabo n’abarwayi batandukanye barakize icyo gihe, abafite imyuka mibi irahunga.
Ububyutse bujya burangira.
Ububyutse buva ku Mana kandi bukazanwa no kugira ngo abantu bubahe Imana yabo, batinye icyaha, bahirimbanira kubaho mu buzima bwejejwe. Iyo babangikanije gusenga no gukora ibyaha ububyutse burashira bukigendera. Bagasigara ku mihango n’imigenzo y’idini.
Umusozo
Ububyutse ni bwiza burakenewe cyane kugira ngo abantu bakanguke, bubahe Imana uko bikwiriye kuko Yesu avuga ko Imbaraga zizanwa no kumanukirwa n’Umwuka Wera.

Ububyutse iyo buje bisaba ko bucungwa neza kugira ngo hatabaho kuzima. “Umuriro wake ku gicaniro urudaca, ntugasinzire.” (Abalewi 6:6). Dusabe Imana ihe Itorero ryayo ibihe byiza byo guhembuka. (Amaganya ya Yeremiya 5:21).
Yesu abahe umugisha.