Yesu Nashimwe Bene Data Nshuti Z’Umusaraba ndatekereza Ko Imitima Yacu Inyotewe Pantekote.
Hari Ijambo Nasomye Ryiza Riranezeza mu (Itangiriro 12:7).
Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye.
Nkuko Mubizi Ubu Gahunda Dufite Ni Igicaniro Kubona Umwuka Wera Amanuka.
Nkuko Tubibona Kumunsi Wa Pantekote Mu Ibyakozwenintumwa 2:1 tubona ko Habonetse Ibintu Bisa N’Ibirimi by’Umuriro ngo Uwo Muriro Ujya kumuntu Wese.
Uwo Mwuka Wera Agereranywa N’Ibintu Byinshi, Muri Byinshi Rero Harimo n’Umuriro.
Iki gicaniro rero Kivugwa Hano ngo Yubakira Uwiteka Igicaniro cyaka, bari Babimenyereye Rero Ngo Aburahamu Ikintu Yakoze roro Imana Imaze Kumubonekera yasanze ntakindi Yayitura Uretse Kuyubakira Igicaniro.
Igicaniro Kirubakwa Rero Kandi Ntutekereze ko Ari Ikintu cyoroshye Gipfa Kwaka; Gifite Amategeko.
Igicaniro Cyabaga Gifite Uko cyubakwa Gifite N’Inkwi Gifite N’Igitambo kijyaho. Ariko Bigaragaza Kwera Kw’Imana no kuyiramya.
Ubu Rero Natwe Dufite Impamvu Zo Gusenga. Gushakira Imana Ahantu Iba Tukayubakira Igicaniro.
Tugaha Imana Imitima Yacu, Ukayibwira uti Mana Nguhaye Umutima Wanjye.
Urabona Ko Icyo Aburahamu Avuze Nuko Imana Yamubonekeye Ikamuha Isezerano Iti: “Iki Gihugu Uryamyemo Nzagiha Urubyaro Rwawe. Ibibwira Umuntu Utajya Ubyara Udafite niyavuyemo. Ariko Imana Imuha Amasezerano Akomeye. Ibi rero Arabyumva Aravuga Ati Ibi ntabwo Nabyumva Ngo Ndekere Aho.
Ibaze Imbaraga Cyamutwaye Ntabwo Ari Amakara Umuntu Arundarunda ni Ukubaka Ugashyiraho Inkwi Ugashyiraho N’Igitambo Ugacana Kandi Ukabikora Kuburyo Imana Iri bubyemere.
Natwe Rero Dufite Impamvu Zo Gusenga, Dufite Impamvu Zo Kwegeranya Imitima, Dufite Impamvu Yo Gushyiraho Inkwi, Dufite Impamvu Zo Gusana Igicaniro Cyasenyutse, Dufite Impamvu Yo Kwegera Imana Ngo Tuyihe Imitima Yacu.
Imwe mumpamvu Dufite Nuko Hari Icyo Imana Yatuvuzeho. Icyo Imana Yatuvuzeho Kidutera Gusenga. Kandi Dusenga Dusaba ko Umuriro waka.
Umuriro Ugomba Kwaka Imitima Yacu ikuzuramo Umwuka Wera. Umwuka Wera ni Igisubizo cy’Ibibazo byose Dufite: iy’isi Y’Akavuyo, Iy’Isi Y’Intambara, Iy’Isi Itagira Impuhwe, Itababarira Abasaza Ntibabarire, Abakecuru, Ntibabarire Abana, Ntibabarire Abarwayi, Isi Itagira Ukuri, Isi y’Ikinyoma.
Ikintu Cyashobora iy’ISi ni Umuriro wa Pantekote.
Reka Rero mwene DATA Nshuti y’Umasaraba Unyemerere Mugihe Twitegura Iyi Minsi ya Pantekote, Nawe ubwawe Ubwire Imana UTI Mana Ndashaka Yuko Igicaniro Cyazimye Cyongera Kwaka Niba Warakigeze.
Kandi Niba Ntacyo Wigeze Fatikanya Nabari Gucana Igicaniro Kirasanwa Rero Igicaniro Kirubakwa. Ariko Icyo nkwifurije Ni uko Ushingiye Kubyo Yagukoreye Ibyo Yakuvuzeho warukwiye Gushakira Imana Umwanya.
Shakira Imana Umwanya Uyihe Umutima Wawe Iwuzuzemo Umuriro wa Pantekote; mbese Nuba Umupantekote Ibyo Imana Yagukoreye bikugira Umupantekote.
Intumwa za Yesu Nazo Nuko Byagenze Yesu Yaraziyeretse amaze Kuzuka. Ariko Azijyana Iyerusaremu, nimuze Tujye Iyerusaremu mu cyumba Cyo Hejuru. Tujye Gushaka Ibyo Imana Yatwemereye. Imana Iguhe Umugisha Kandi Ikugirire Neza.
Pastor Uwambaje Emmanuel