“15. Yesu aramubaza ati”Mugore, urarizwa n’iki? Urashaka nde?” Yibwira ko ari umurinzi w’agashyamba aramubwira ati”Mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi, mbwira aho umushyize nanjye mukureyo.”16. Yesu aramubwira ati”Mariya.” Arahindukira amwitaba mu Ruheburayo ati”Rabuni” (risobanurwa ngo”Databuja.”
(Yohana 20:15-16)
Pasika ni uguhishurirwa Yesu wazutse mu ubuzima bwawe.
Uzaba usobanukiwe Pasika nukomeza inyota yo gushaka guhishurirwa Yesu wazutse kugeza umubonye mu ubuzima bwawe,kandi kumubona bizana impinduka zituma utakomeza kuba wowe wacyera mubice by’ubuzima bwawe byose.
Rev Karayenga Jean Jacques