Nubona bakurenganyije ubareke kuko na bo imbere hari ukubibazwa – Ev. Ndayisenga Esron
1Abami 21:7,10,13,16,19
[7]Umugore we Yezebeli aramubwira ati “Dorere, ntutegeka ubwami bwa Isirayeli? Byuka ufungure ushire agahinda. Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezerēli.”
[10]Imbere ye muhashyire abagabo babiri b’ibigoryi bamushinje bati ‘Watutse Imana n’umwami.’ Nuko muhereko mumujyane, mujye kumutera amabuye mumwice.”
[13]Maze abagabo babiri b’ibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo b’ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y’abantu bati “Naboti yatutse Imana n’umwami.” Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa.
[16]Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajya muri urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezerēli kuruzungura.
[19]umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ni uko urishe urazunguye?’ Maze umubwire uti ‘Umva uko Uwiteka avuga: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n’ayawe.’ ”
Yezebeli yitwaje icyo yari cyo (umwamikazi)ategeka abantu b’abagabo kubeshyera Naboti ko yatutse Imana n’umwami kugeza yicishijwe amabuye.
Nawe muri iki gihe uri guterwa amabuye mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko humura urugamba urwana ruzashira. Ahari abakurenganya ntibazapfa ariko nta wurenganya undi ngo bishire bityo humura . Impore satani yaratsinzwe.
Umunsi mwiza