Ntimuyobe! – Ev. Umutoni Zawadi

Yesu nashimwe! Uyu munsi turaganira ku ijambo rifite umutwe ugira uti “NTIMUYOBE.”

Turi busome mu Baroma 6:7: “Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.”

Na none, muri 1 Abakorinto 15:33, haravuga ngo: “Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.”

Impamvu y’iki cyigisho: Muri iki gihe, hari ubuyobe butuma abagenzi bagana inzira yo kurimbuka. Uburyo umuntu yayobywa mu rugendo rujya mu ijuru ni nko muri cya gitabo “Umugenzi,” aho abakristo bayobywaga n’umuntu wambaye umwenda wera ariko w’umutima mubi.

Dore impamvu zitera kuyoba n’ibimenyetso by’umuntu wayobye:

  1. Kutiga cyangwa gusoma Bibiliya, urwandiko rw’inzira twahawe.
  2. Kutagira isengesho ryimbitse ngo tuyoborwe igihe turi mungorane.
  3. Kwifatanya n’ababi cyangwa abigisha ibinyoma.
  4. Kubika icyaha mu mutima no kutizera imbabazi za Yesu.
  5. Kutagira uwo abaza inama mu rugendo rw’ijuru (Pere spirituel).

Benedata nyuma yo kubona ibitera kuyoba ndabinginga ngo umuntu wese yisuzume arebe ko ntakimenyetso kimugaragazaho ubuyobe . uwisanze haricyo afite yemere guca bugufi mumutima yiyinire yisuzume imbabazi zimana ziracyariho kadi yiteguye kwakira abamusanga bose.”

Umwigisha: Umutoni Zawadi