Ni iki wasaba mu isengesho?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ushobora gusaba ikintu cyose gihuje n’ibyo Imana idusaba biboneka muri Bibiliya. Bibiliya igira iti ‘[Imana] iratwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka’ (1 Yohana 5:14). Ushobora no kubwira Imana ibiguhangayikishije byose. Bibiliya igira iti “mujye musuka imbere [y’Imana] ibiri mu mitima yanyu.”​—Zaburi 62:8.

Ingero z’ibyo ushobora gusaba

Ushobora kwibaza uti: ese ninsenga nsaba Imana izamfasa?

Izagufasha rwose kuko ifasha abantu bose bayisaba ibihuje n’ibyo ishaka. N’iyo waba utari usanzwe usenga, ingero zo muri Bibiliya z’abantu basabye Imana kubafasha, zishobora kugutera inkunga.

Dore ingero z’amasengesho abantu bavuze:

Birumvikana ko abanditse ayo magambo bizeraga Imana cyane. Ariko kandi, Imana yumva abantu bose bayitakambira nta buryarya, urugero nk’“abafite umutima umenetse,” cyangwa “umutima ushenjaguwe.”​—Zaburi 34:18.

Ntukagire impungenge z’uko Imana iri kure ku buryo idashobora kwita ku bibazo byawe. Bibiliya igira iti “Uwiteka ari hejuru nyamara areba uworoheje; ariko uwishyira hejuru amumenyera kure” (Zaburi 138:6). N’ikimenyimenyi, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe” (Matayo 10:30). Imana ikuziho n’ibintu bito bito wowe utanazi. Niba ari uko bimeze se, hari icyayibuza kugutega amatwi mu gihe uyisenga uyisaba kugufasha mu mihangayiko yawe?​—1 Petero 5:7.

 

Yanditswe na Kwizera Janvier