Mutumbiire wenyine, ni we ukuneshereza ibigeragezo – Ev. Eron Ndayisenga

Mutumbiire wenyine, ni we ukuneshereza ibigeragezo – Ev. Eron Ndayisenga

Heb 2:18

[18]Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.

 Mt 17:7-8

[7]Yesu arabegera abakoraho arababwira ati “Nimuhaguruke mwitinya.”

[8]Bubura amaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine.

Nshuti bakundwa, umwanditsi yagize ati dufite amakuba impande zose ariko ntidukutse imitima.Ndakwifuriza ko uyu watutswe, akitwa amazina asebeje, uwashinyaguriwe, uwabayeho mu buzima bubi;kwari ukuducira inzira.Imana ikugereho muri iki gihe iguhe ihumure hanyuma tubone amashimwe mu minsi iri imbere. Mu rugo ihagere, mu burwayi bwakubayeho akarande ihagere,mu mushinga wawe uwo ari wo wose,mu kazi,ku rushako,ubushomeri,ideni rimaze igihe rituma udasinzira,mu ishuri abana ntibatsinda, Imana irabishobora yagira icyo ihindura iravuze iti Witinya.

Mugire umunsi mwiza

Ndabakunda

Ev. Eron Ndayisenga