Mu gihe urugamba rugeze ahakomeye

2 Abami 19:14-

Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, aruramburira imbere y’Uwiteka.

Muri iri joro umutima wanjye wibutse uburyo Hezekiya yarwanye urugamba rukomeye yari yagabweho na Senakeribu.

Hari ibintu byishi nize muri iki cyanditswe:

1) Ni byiza gutandukanya intambara ushobora kurwana ubwawe n’intambara ugomba guharira Imana. Hezekiya yari yararwanye intambara nyinshi mu gihe cye ariko noneho bigeze kuri iyi, ahitamo, kwerekeza iyo mu rusengero aba ariho ajya kuyirwanira! Intambara zawe uzirwanira he? Werekeza iyihe nzira?

2) Abanzi bose badutera baduhora Imana barwana nayo. Mu by’ukuri Hezekiya yamenye ko intambara yagabweho atari iye ngo akoreshe imbaraga ze arwana urugamba, ahubwo yamenye ko igitero yagabweho kigamije gusebya Imana. Nicyo cyatumye asaba Imana kwirwanirira. Ni kangahe dushaka kurwanirira Imana aho kuyireka ngo yirwanirire?

3) Iyo turwana ku bw’Imana urugamba ruhinduka urw’Imana. Dawidi yarabimenye ubwo yarwanaga na Goliathi (1 Samuel 17:47); Yehoshafati yarabibwiwe (2 Ingoma 20:15), Zerubabeli yarabibwiwe (Zekariya 4:6). Abo bose bamaze kubimenya, urugamba baruhariye nyirarwo! Nanjye narabimenye, nta bizongera kumvuna!

4) Mu rugamba rw’Uwiteka, intsinzi n’iy’Uwiteka. Iteka iyo Imana iyoboye urugamba turimo, dutahana instinzi. Abaturwanya (twe nayo) barwana bigiza nkana.

5) Abo Imana ikoresha mu kurwana urugamba rwayo bahakura icyubahiro bahawe nayo. Hezekiya, Yoshuwa, Mose, Dawidi, Deborah, n’abandi benshi bamamajwe no kuyoborwa n’Imana mu rugamba rwayo.

Niba baguhora Imana, komera! Urugamba si urwawe ariko intsinzi ni iyawe! Nongeye kukubwira nti “Humura uzatsinda urugamba”.

Umwigisha: Fidele Masengo, The CityLight Center,

Foursquare Gospel Church