Mu bikomeye twabuze uko tugira, ajya aseruka – Ev. Ndayisenga Esron
Mk 8:2-6,8
[2]“Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya.
[3]Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.”
[4]Abigishwa be baramubaza bati “Umuntu yabasha ate guhaza aba bantu imitsima, ko hano ari mu butayu hatagira abantu?”
[5]Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?” Baramusubiza bati “Ni irindwi.”
[6]Ategeka abantu ko bicara hasi, yenda iyo mitsima irindwi arayishimira, arayimanyagura ayiha abigishwa be ngo bayibashyire, barayibaha.
[8]Bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye bwuzura ibitebo birindwi.
Lk 5:4-6
[4]Arangije kuvuga abwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.”
[5]Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.”
[6]Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.
Muvandimwe, ahari urareba ukabura uko ugenza , ariko ndakumenyesha ko uko yari ari ejo n’uyu munsi ari ko ari.
Impuhwe mu bantu bamwe na bamwe zarashize ariko we agufitiye imbabazi n’urukundo rwose humura arahari kugira ngo ibyo ubona bisa n’ibidashoboka abikore mu kanya nk’ako guhumbya.
Icyumweru cyiza
Ev. Ndayisenga Esron