Mbese hari ibyo ukeneye ko bisobanuka?

Nuko Manowa yinginga Uwiteka ati”Nyagasani, ndakwinginze ngo uwo muntu w’Imana wadutumyeho yongere agaruke muri twe, atwigishe uko tuzagenza uwo mwana uzavuka” (Abacamanza 13:8).

Nyuma yo gusoma amakuru akubiye muri iri sengesho rya Manowa, natekereje ko hari abantu benshi bakeneye ko Imana irushaho gusobanura ibyabo, ibaha amakuru y’ibyo batarimo kumva neza ubu.

Wowe usoma ubu butumwa, ndasaba ko Uwiteka akugeraho Cg yongera kukugarukaho kugira ngo ibitarasobanuka bisobanuke. Niba umaze Iminsi wifuza intumwa, icyampa Uwiteka akakwiyereka, akagutumaho Malayika Cg umuntu kugirango uhabwe inkuru ihindura ubuzima bwawe.

Mugire icyumweru cyiza.

Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko