Dorcas ashimwe ufite igitaramo gikomeye, yasuye abarwayi mu bitaro bya Muhima, arabasengera abafashisha ibyo kurya n’imyambaro.
Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2019, Umuhanzikazi Dorcas Ashimwe afite igitaramo gikomeye cyo kumurika album ye ya mbere y’amajwi. Ni igitaramo kizabera kuri Champions Hotel kikaba cyaratumiwemo abahanzi bakomeye cyane. Barimo Simon Kabera, Aline Gahongayire, Bosco Nshuti na Dinah Uwera.
Habura iminsi igera kuri itatu ngo iki gitaramo kibe ,uyu muhanzikazi yerekeje mu bitaro bya Muhima aho yasuye abarwayi ndetse anabashyira ibiribwa n’imyambaro bitandukanye.Ni igikorwa yatangaje ko asanzwe agikora mu bihe bitandukanye ngo kuko ari umurimo akunda mu buzima bwe.Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati:’’Gusura abarwayi ni umurimo nkunda kandi nsanzwe nkora.Nsanzwe mbikora kandi uyu munsi nabiteguye kubera ko ari gahunda yanjye nsanganywe nkunda gukusanya imyenda ,n’ibindi abarwayi baba bakeneye.’’
Ashimwe Dorcas yari aherekejwe n’abandi bahanzi batandukanye b’inshuti ze barimo Umuraperi The Pink,Ituze Nicole,
Igitaramo Ashimwe Dorcas yateguye yacyise ‘’I surrender’’ kikazatangira saa kumi z’umugoroba ku itorero ryitwa Green Light Hills Church’’