Kwitoza kubaha Imana – Ev. Nzayikorera Gato

Kwitoza kubaha Imana – Nzayikorera Gato

Amasomo; 1Timoteyo 4:7-8, 6:6-7, 11

Kugirango witoze kubaha Imana, hari ibindi ugomba kubanza kwimenyereza kugirango ubashe kubaha Imana muburyo bushyitse.

  1. Kwimenyereza kumvira Imana.
  2. Kuyoborwa n’Umwuka wera w”Imana.
  3. Guca bugufi imbere y”imana.
  4. Kwemera kugendera ubushake bw’Imana.
  5. Gukorera mu muhamagaro wawe.
  6. Gusenga iminsi yose.

HARIMO ISEZERANO RYA NONE ,NIRIZAZA ARIRYO BUGINGO BUHORAHO.

*Irya none, bivuga imigisha y;Imana tukiri mwisi.

*Kandi bivuga kuzabona ubugingo buhoraho tuzahabwa numwami wacu Yesu Kristo mu Ijuru.

NI BANDE BATUBEREYE ICYITEGEREREZO CYO KUBAHA IMANA.

  1. Aburahamu yemeye gutamba umwana we wikinege Isaka .Itangiriro 22:12
  2. Yobu yabaye umukiranutsi wubashye Imana kandi yirinda gukora ibibi.Yobu 1:1
  3. Koroneliyo umusirikare wayoboraga abasirikare 100. Ibyakozwe 10:1-8

ISOMO RYUMUSOZO. 1SAMWELI 2:30

 Imana iravuga ngo kuko abanyubaha aribo nzubaha, ariko abansuzugura nabo bazasuzugurwa. Nibyiza ko buri wese yitoza kubaha Imana akabimenya. Kuko nitutamenya kuyubaha tuzaba turi kuruhira ubusa. Nitwitoza kuyubaha tuzabona imigisha yayo kandi tubone ningororano mu Ijuru.

Kandi hari nibihano kubantu batubaha Imana bitegereje abanyabyaha. Ariko Yesu yitanze kubwacu kugirango aducungure , azaduheshe ubugingo buhoraho.

Ev. Nzayikorera Gato