KUGIRA UMWETE WO GUKOMEZA GUHAMAGARWA  W’AGAKIZA/Rev Karayenga J.Jacques

KUGIRA UMWETE WO GUKOMEZA GUHAMAGARWA  W’AGAKIZA.

Turasoma
2 Pet1:8- 11

       Bene Data  twakijijwe kubw’ubuntu bw’Imana ntacyo twatanze ngo iduhamare ndetse ngo idutoranye mubandi .
   ■Ariko kudakizwa neza bizana urupfu rukomeye mu mwuka kandi umuntu atahagaritse kwitwa umukristo.

     Dusabwa gukomeza kuko guhamagarwa no gutoranywa byo ntaruhare tubigiramo bikorwa n’Imana ubwayo, ariko kuba twarabigezemo si impanuka niyo mpamvu uwo wadutoranije dukwiye kumukira  kandi neza.
Muba heburayo ho hatubwira kuyikorera nkuko ishaka tuyubaha kandi dutinya  ngo kuko ari umuriro ukongora.(Abah.12:28)

👉Turasomye ngo:
V.8,Kuko ibyo nibiba murimwe  bikaba gwiriramo…..
♨️v.5 wo ngo ibyo abe aribyo bituma mugira umwete wose…
V.10, wo ngo nimukora ibyo ntimuzasitara nahato…
V11,ahubwo bizaba kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo…
👉 ibiki?

Hano ababwira ibintu bigera ku 8 nubwo bibiri byanyuma bijya gusa ndetse ndaza kubifatanya yari yabanje kubabwira  mbere kugira ari nabyo bizatuma bakomeza umuhamagaro, nibyo tugiye kuvugaho muri macye:

1.Kwizera : ni rumwe mu mfatiro z’agakiza,kandi benshi bakunze kwibwira ko bagufite ariko bikarangira bigaragaye ko ntaguhari. Ikintu cyose dukorera Imana yacu kuko itagaragara kinyura mumuyoboro witwa kwizera ariyo mpamvu iyo ugutakaje uba utakaje byose. N’imbabazi z’ibyaha tuzihabwa kuko twizeye,indwara n’ibitangaza byose bishobokera Uwizeye Yesu .
Bibiliya itubwira ko ar ukumenya ibyiringirwa udashidikanya, kumenya ko ibiboneka byavuye mu bitagaragara.

Bibiriya ikatubwira mu Abaheb.11:6 ngo utizera ntibishoboka ko ayinezeza.
Ntacyo twaba dukorera Imana tutayizera kuko twaba twubaka k’umusenyi. Yesu avuga ko umwizera naho yaba yarapfuye azabaho, kutubeshaho none no mugihe kizaza.
      ■Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera ariko nasubira inyuma Imana ntizamwishimira(Abah.10:38)

2.Ingeso nziza: ingeso nziza zifite aho zihurira n’umuhamagaro kuko iyo dufite ingeso mbi dusenya ibyo twubatse. Bafite ishusho yo kwera ariko bagahakana  imbaraga zako….
✍Itorero rya Efeso nubwo rya gawe na Yesu ariko ryashimiwe kutihanganira ananyangeso mbi kuko Yesu nawe adashaka bene abo mumurimo. Niba usha gukomeza guhamagarwa no gutoranywa ujye ugira ingeso nziza muri bage nzi bawe no mubyo ukora byose . Ube umunyu uzane uburyohe aho uri.

3. Kumenya: burya gukizwa ntibihaje, Imana ntawe uyimenya umunsi umwe dukwiye guhora dushakashaka kumenya icyo idushakaho (Efeso5:10) Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima”
🎵Iyo umuntu akijijwe  ntiyongereho kumenya uzasanga ayobagurika aho bamwerekeje ariho ajya ibyo bamwigishije nibyo bamuhanuriye atamenya ibiri ukuri n’ibitari ukuri muyu kurama mugakiza biramugora kuko ikije cyose aradandabirana.
Guhamagarwa ntiwagukomeza udafite kumenya.

4.Kwirinda: AGkiza kadusaba kwirinda kuko hari benshi baturushaga gukorera Imana ariko bamaze kugwa rwose. Abandi baracyarimo ariko ibyo bavuga ko bitwa byamaze gusenywa burundu nibyo bakora, twirinde nkuko Paul yavuga ati: #Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.(1 Abakorinto 9:27)

Mose yaniwe kwirinda ararakara gusa akubita igitare kabiri,Ihita imubwira ko atazagerayo twitonde kuko tutaruta Mose, wavuganaga n’Imana imbona nkubone.

5.Kwihangana: Kwihangana ni impano ikomeye kandi tukiri mu isi tugomba kumenya ko ibyo twihanganira bihari, umuntu utihangana cyeretse yibereye ahandi hatari mwisi.
🎵Uvuka wihangana ukazarinda usaza ukibona ibyo wihanganira,N’ibirori byiza tugira dusangamo byinshi byo kwihanganira.
        By’Umwihariko mu nzira y’agakiza ho rero ningombwa cyane kwihangana kuko Satani nawe aba aturwanya. Ntidukwiye kwivumbura k’ubw’ibyo duhura nabyo mu urugendo cg ngo twumve twicujije ngo nuko haje ibitugora ahubwo twibuke ko bibiliya itubwira ko abihanyanye ari abanyehirwe kandi n’abatubanjirije bashobojwe no kwihangana.

6.Kubaha Imana: bene Data kuvuga agakiza no kuyubaha ntbwo bitandukanye, kuko gukizwa bibuzemo  kuyubaha biba bipfuye.

Iyo uvuga ko ukijijwe utayubaha  ushobora gukora ibyo ushaka nibyo ushoboye nyamara bitajyanye nibyo ikwifuzaho ,ariko  iyo uyubaha  niyo iguha icyerecyezo gishobora no kukujyana aho udashaka.
🗣Umwami Sauli yaramubwiye ngo ajye kurimbura abamaleki ajyayo aranarwana aratsinda ariko ntyabikora nkuko yamubwiye, ngo arokora umwami waho Agagi ndetse n’inyamibwa z’amatungo kandi yari yamubwiye kumaraho ntiyubaha Imana.
Murumva ko yari yakoze ariko ahuye n’umuhanuzi Samweli aramubwira ngo:”Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.”
(1 Samweli 15:22)
Aha bene Data haratwereka ko Kubaha Imana kuruta gukorera Imana kuko ibyo dukora bigira umumaro aruko twayubashye.
🗣Umuhanuzi witwa Yona nawe yamubwiye kujya  Niniwe ngo kuko atabakundaga  yigira i Tarushishi gusa ikinababaje nuko yanagiyeyo ku ngufu atanabishimiwe agahanura adashaka yanakiraniwe maze abo abwiye bakumvira Imana ndetse ikabatabara we asigara arakajwe nuko Imana ibagiriye imbabazi kuko yo itabura aho inyura ngo ikore . Nyamara ntabwo dukwiye kwishimira kuba abakristo bameze nk’ibyapa.

7. Urukundo: muziko bibiriya itubwira ko amategeko yose n’ibyahanuwe  bisohorera muri iri rimwe ry’urukundo ndetse n’imbuto z’umwuka zihatswe n’iy’urukundo, gukizwa nta rukundo rero ninko kubara inkuru y’ibidahari, mbere yuko tureba urwego tugezeho mu itorero twari dukwiye kureba igipimo cy’urukundo tugezeho.

■Ese muritwe twibuka abacyene, abarwayi aha ndavuga mubo tubana hafi na hafi,dusengana,….
👉Muba dukikije se turahareba ?

👉Ese ntidufitiye ishyari ry’abaturushije iterambere? ntidukora nk’abari mu marushanwa?

👉 Mwene Data ese urukundo nirwo ruguhata gukora imirimo yose ukorera Imana ?
🔊🔊🔊Yesu yavuze ko arirwo batumenyeraho ko turi abigishwa be.
(Jn13:35)

Mu gusoza
Imana yaraguhamagaye iranagutoranya ariko gukomeza icyi cyizere yakugiriye ni inshingano yawe, kandi uburyo uzakirinda buri muri ibi bintu 7 cg 8 tumaze kuvuga ,Kwizera,ingeso nziza, kumenya,kwirinda,kwihangana,kubaha Imana, urukundo, ijambo ryatubwiye ngo nibitubamo bizaduha kwinjira rwose mu bwami butazahanguka Imana yatubikiye.
Nkubaze mbese urizera,uririnda,urihangana, wubaha Imana, ese urukundo rwawe ruhagaze rute? Aho si ukwikunda byo mu minsi y’imperuka gusa?

Imana  iguhe gukomeza agakiza wahawe k’ubw’ubuntu mu izina rya Yesu ,amen.

Rev. KARAYENGA J.JACQUES