• Buri mukristo wese wizeye Yesu aba atangiye urugendo rurimo inshingano nyamukuru yo kugenda asa na Yesu kugeza igihe azagira kubana na We. Tugiye kureba umutima wuzuye imbabazi wa Yesu kugira ngo na twe tuwugire.
Turasoma Yohana 8:11
Abafarisayo bazaniye Yesu umugore wafashwe asambana kandi bamuzana wenyine atari hamwe n’uwo basambanye.
-Birababaje kubivuga ariko na twe ni kangahe tumera nk’aba bafarisayo, tugatera amabuye abantu Imana yiteguye kubabarira.
⁃ Dutera abantu amabuye dute?
⁃ * kwihutira kumenya ibyaha byabo baba ari twe babikoreye cga ari abandi
⁃ Kubwira amagambo ababaza uwagize intege nke;
⁃ Kubacira imanza;
⁃ Kubahunga
• Kwibuka ko na twe tutari abere muri byose. Turi bande bo gucira abandi imanza?
• – Zaburi 53:3-4 bose basubiye inyuma, bandurijwe hamwe nta wukora ibyiza
• – Abaroma 23:3 bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana
Ikibazo tugira si icyaha kirimbuza umuntu ahubwo ni urukundo rucye tuba dufitiye uwo muntu.
◦ Umutima w’imbabazi wa Yesu utwigisha ko twese dukeneye imbabazi (utubabarire ibicumuro byacu nk’uko na twe tubabarira)
◦ Imbabazi ziruta urubanza Yakobo 2:13
Yesu wenyine ni we wasigaranye n’uyu mugore, niba utarakoze icyaha ari we wagombaga kumutera ibuye ni ukuvuga ko ari Yesu wenyine washoboraga kurimutera. Ariko aramubwira ngo genda singuciriyeho iteka kandi ntukongere gukora icyaha.
Mu gusoza ndabaganirira indirimbo numvise ya chorale, iravuga ngo umuntu avuka ari mwiza bakamwita amazina meza nta kibi yavukanye ariko isi yaramuhinduye yiga kwangana, kwiba ndetse ntiyatinya no kwica. Nuko ngo babarira umuntu burya si malayika, akora iby’abantu nyine.
Mika 6:8 icyo Imana igushakaho ni ugukunda kubabarira.
Turasoza dusenga kugira ngo Imana iduhe umutima wishimira kubabarira, kwishyira mu mwanya wa mwene Data wagize intege nke kugira ngo ntitumujugunyire Satani ahubwo tumufashe gusanga Yesu.
Ev. Umutoni Natacha