Kugira ukwizera kudashingiye kubifatika gusa – Muzezayo Josiane

Kugira ukwizera kudashingiye kubifatika gusa – Muzezayo Josiane

Muri iyi  nyigisho ivuga ku kwizera kudashingiye ku bintu bifatika gusa, hifashishijwe ijambo ry’Imana ryo mu Baheburayo 11:4, herekanywe urugero rwa Abeli.

Kwizera kwa Abeli kwatumye atura igitambo kiruta icya Kayini, kandi byamuhesheje guhamwa nk’umukiranutsi, nubwo yapfuye.

Abeli n’ubwo bibiliya itamuvugaho byinshi, ni we muntu wa mbere watangiye umuco wo kwizera Imana. Yavutse nyuma ya Kayini, umwana w’imfura wa Adamu na Eva. Kayini yari umuhinzi mu gihe Abeli yari umworozi. Icy’ingenzi cyamuranze ni ukwizera kwe gukomeye, n’ubwo nta muntu wundi yari abikomoyeho.

Ukwizera kwa Abeli kwari gushingiye ku bintu bitatu:

  1. Ibyo Imana yaremye: Abeli yitegereje ibyaremwe, nka inyamaswa, ibiyaga, inyenyeri, n’ibindi, bikamwereka ko Imana ari umuremyi w’ubwenge, ineza, n’urukundo.

Abeli yatambaga ituro ryiza kubera ukwizera kwe, atanga intama nziza mu mukumbi we. Kayini na we yatanze ituro, ariko atari afite umutima mwiza nk’uwa Abeli, bityo ituro rya Abeli rikaba ryiza kuruta irya Kayini.

Abeli aduha isomo ryo kwizera Imana tudashingiye gusa ku by’umubiri cyangwa ibyo tubona, ahubwo tugakomeza kwizera n’ubwo tutabona ibimenyetso bifatika. Abeli yagize ukwizera gukomeye, kandi nubwo yapfuye, ukwizera kwe gukomeza kutwigisha.

Yesu aduhe umugisha kandi dukomeze turangwe n’umuco mwiza wo kwizera.

Umwigisha: Muzezayo Josiane