Kubera abandi igisubizo mugihe cy’urugamba – Ndayisaba Felicien

Ndashima Imana ko umpaye umwanya ngo tuganire Ijambo ry’Imana.

Reka dusome:

1Samuel 17:31-35

Filimon1:20

Intego y’ijambo: KUBERA ABANDI IGISUBIZO MUGIHE CY’URUGAMBA.

Benedata dusangiye gucungurwa muri Kristo, Imana yacu ibasha gukirisha benshi nkuko yakirisha bake.

Nawe ubwawe,nimbaraga zawe, Imana ibasha kugukoresha iby’ubutwari ukagira umumaro,beneso ukabaruhura umutima.

Dusomye amagambo avuga kunkuru z’urugamba rw’Abafilisitiya n’Abisirael, Goriyati yamaze iminsi 40 kumanywa na nijoro abatuka, yabakuye umutima babura uwabakiza amaboko ya Goriyati ngo atinyuke arwane nawe,ariko Imana yari yaratoreje umwana muto mu ishyamba muntama za se, (Dawidi)

Agemuriye benese kurugamba asanga abisirayeri bose bakutse umutima,Dawidi yibuka Imana yabanye nawe imbere y’intare n’idubu ko itamutererana imbere y’umufiristiya yiyemeza Kugira umumaro mugihe nk’icyo

(1sam17:32, Dawidi abwira Sawuri ati ntihagire ukurwa umutima nawe, Umugaragu wawe ngiye kurwana nuwo mufirisitiya.

Bene data dukwiye Kugira benedata umumaro cyane cyane mugihe cy’urugamba barimo.

1️. Ese ni gute umukristo yagira umumaro mugihe nk’icyo?

Nigihe yakwitangira abandi.

Ex: Esiteri yitangiye ubwoko bw’iwabo nubwo yabonaga ko bishobora kumuzanira n’urupfu,ariko arabyiyemeza kdi Imana iramushyigikira.

-Reka mbabwire Iyo witangiye Kugira umumaro Imana igutera inkunga

-Wasenga ukaba utanze umusanzu wawe

-Wababwira amagambo abakomeza

-Wabafasha mubyo ufite bitewe nurugamba afite,….

Filimoni :20 (Bibe bityo mwenedata nkubonemo umumaro mu Mwami wacu,unduhure umutima muri Kristo.)

Dukwiye kuruhura imitima ya Benedata barushye

Dukwiye kuba ab’ubumumaro kuko nicyo Kristo yaduhamagariye.

Mwenedata Ese muri iri jambo ntantege nke zawe wumvisemo?

Twavuga byinshi ariko niba hari ibyo utatunganije ugire umwete wo Kubera abandi igisubizo mugihe cy’urugamba. Kdi ufate icyemezo.

Reka dusenge:

 Urakoze Muremye w’Isi nijuru,wabaye urugero rwiza utubera igisubizo udukiza umwijima none dusabye ko utwongerera imbaraga Kugira ngo dusoze umugambi wawe ku isi tugere ikirenge mucyawe.

Urakoze Data wera ko wumvise gusenga kwacu,tubisabye twizeye mu izina rya Yesu Kristo. Amen.

Ev. NDAYISABA Félicien