Kuba maso – Ev. Yvonne Rugasaguhunga

Mu buzima busanzwe,

Imana yaduhaye amanywa ngo tuyakoremo imirimo, iduha n’ijoro ngo turisinziriremo, umubiri uruhuke. Nyamara mu mwuka ho siko bimeze, Imana idusaba guhora turi maso kandi mu bihe byose.

Kuba maso tugiye kuganiraho ni ugukanguka mu mwuka kuko hari igihe abantu bakizwa ntibabe maso bigatuma banyagwa icyo bari barahawe.

Abaroma 13:11

Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye.

Luka 12: 37-38

37. Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza. 38. Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa.

I. KUBA MASO BIVUZE IKI?

Kuba maso ni ukuba wari usinziriye, ukuva mu bitotsi ugukanguka rwose. Hano, biratubwira kuva mu mwijima aho Satani yicira abantu,  tukajya mu mucyo wa Kristo kandi tukarwanira kuwugumamo.

II. UMUMARO WO KUBA MASO K’UWIZEYE YESU KRISTO

1. Arindwa amoshya

Matayo 26:41

Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke”

2. Arinda ibyo yagabiwe

Luka12: 39

Kandi mumenye ibi yuko nyir’inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa. 

3. Amenya aho ibihe bigeze

Yesaya 21:11-12

 Ibihanurirwa i Duma. Hariho umpamagara ari i Seyiri ati “Wa murinzi we, ijoro rigeze he? Wa murinzi we, ijoro rigeze he?”

12. Umurinzi aramusubiza ati “Bugiye gucya kandi bwongere bwire. Nimushaka kubaza mubaze, nimuhindukire muze.”

4.Ntazatungurwa Kristo agarutse

Luka12:40

Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza”.

5. Bizarokora ubugingo bwe

Luka 21:36.

Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.

III. BYO DUKENEYE NGO TUBE MASO

– Gusenga

Abacamanza 6:6,14

Abisiraheri bariheba cyane ku bw’abamidiyani, baherako batakambira Uwiteka. Uwiteka ahagurutsa Gidiyoni abaneshereza abamidiyani kuko bamuhindukiriye.

Yoweli 1:13

Mwa batambyi mwe, mwambare ibigunira murire, namwe abakora ku gicaniro muboroge. Nimuze mukeshe ijoro mwambaye ibigunira, mwa bakorera Imana yanjye mwe, kuko ituro ry’ifu n’ituro ry’ibyokunywa byaciwe mu nzu y’Imana yanyu.

Yoweli 2:12

Uwiteka aravuga ati “Ariko n’ubu nimungarukire n’imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge.”

.Kwirinda umwuka uyobya” Fatalisme”  uvuga ko ibibaho byose byateguwe mbere, ku bw’ibyo ntacyo twabihinduraho. (Paul Fuzier: Réveils

– Se réveiller du sommeil)

– Ijambo ry’Imana

2 Petero 1:19

Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.

IV. IBIBUZA ABIZERA YESU KUBA MASO

Luka 21: 34

“Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura

1. Ivutu

2. Gusinda

3. Amaganya

Nkuko tumaze kubibona mu ijambo ry’Imana, Imana iradusaba rwose kuba maso kandi iminsi yose kugirango tubashe kuzaragwa ubwami yaduteguriye.

Twisuzume, tubwire Yesu adufashe:

– Niba uri maso umusabe agushoboze kuzageza ku mperuka.

– Niba warasinziriye mu nzira, umusabe aguhe imbaraga, ukanguke ukomeze urugendo.

– Nawe utaramwizera, ngwino umusange agukure mu mwijima w’urupfu akwinjize mu bugingo buhoraho.

Ev. Yvonne Rugasaguhunga