Komeza uyigirire icyizere, ibyo yakubwiye byose izabikora – Ev. Ndayisenga Esron
Yesaya 57:18-19
[18]“Nabonye ingeso ze nzamukiza, kandi nzamuyobora musubize ibyo kumumarana umubabaro hamwe n’abamuborogeye.
[19]Ni jye urema ishimwe ry’imirwa, ngo ‘Amahoro, amahoro abe ku uri kure no ku uwo hafi, nanjye nzamukiza.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
Ef 3:20
[20]Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo,
Yesaya 55:8-11
[8]“Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga.
[9]“Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.
[10]“Nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto n’ushaka kurya bukamuha umutsima,
[11]ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.
Nshuti zanjye, ibyo yakubwiye ibikurikirana imyaka myinshi, humura rwose izabikora nubwo ubona bimaze imyaka myinshi ariko no kubikora izabikora.
Ni yo ubwayo igira icyo irema ikagikomeza. Nawe utekereje mu minsi ishize urasanga hari bimwe na bimwe yagiye ikora. Yaguteturuye aho wari gusebera. Niba yarahabaye izongera ikore n’ibindi.
Mugire umunsi mwiza.
Ev. Ndayisenga Esron