Iyo uzi icyo ushaka ibije byose ntibigutwara: Ev. Alice RUGERINDINDA

Nuvana ibishimwa mu bigawa ukirinda kwirirwa ukora ibidakwiye ukareka kujya uhungabanira hirya no hino uzaba nk’akanwa k’Imana:Ev. Alice RUGERINDINDA

Hari igihe ubabaza Imana ukamena amavuta nyamara warukwiriye kumenya ko ibyo Imana yashyize muri wowe ari iby’agaciro ukajya ugenda witonze utmena amavuta ari muri wowe kuko buriya nuko utabizi utwaye amabanga y’Imana.

Iyo umenye agaciro kari muri wowe ukamenya ibyo Imana yashyize muri wowe isi irakubona kuko Yesu ntabwo ajya atwara umuntu ku gahato iyo utabishaka arakureka, niyo mpamvu niba ushaka Yesu mwemerere akuyobore ureke kuyoborwa n’ibije byose ngo bigutware aho bishaka.

Iyo Yesu atuye muri wowe abantu bose barabimenya kuko agushyiramo ibintu by’agaciro bituma nta muntu ukwibeshyaho ,icyo gihe uba wamaze kuba uw’agaciro.

Niyo mpamvu ukwiriye kuva mu bigawa nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga mu gitabo cy’abacamanza 9:8-11 hagira hati:”Kera ibiti byari bigiye kwiyimikamo umwami ngo abitegeke, byinginga igiti cy’umwelayo biti ‘Ujye udutegeka ariko umwelayo urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha Imana n’abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti?’ Maze ibiti byinginga umutini biti ‘Ngwino udutegeke Ariko umutini urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa uburyohe bwanjye n’imbuto zanjye nziza, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti?’ dushatse twakomeza tugasoma ariko icyo nshaka kubabwira nuko mukwiriye kureka kujya muhungabanira mu bidafite umumaro mukava mu bigawa mukaza mu bishimwa.

   Umwigisha :Ev. Alice RUGERINDINDA