Iyo Imana yafunze inzira abantu baraguhinduka – Ev. Ndayisenga Esron
1 Sam 25:8,10-11
[8]baza abahungu b’iwawe barabikubwira. Aba bahungu bakugirireho umugisha, kuko tuje ku munsi mwiza. Nuko ndakwinginze, ikiva mu maboko yawe cyose abe ari cyo uha abagaragu bawe n’umwana wawe Dawidi.’ ”
[10]Nabali asubiza abagaragu ba Dawidi ati “Dawidi ni nde? Kandi mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi hariho abagaragu benshi bacitse ba shebuja.
[11]Mbese nende ku mitsima yanjye no ku mazi yanjye, n’inyama mbagiye abakemuzi banjye mbihe abantu ntazi iyo baturutse?”
1 Sam 1:26-28
[26]Uwo mugore aravuga ati “Nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe, ni jye wa mugore wari uhagaze iruhande rwawe bwa bundi nsaba Uwiteka.
[27]Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye.
[28]Ni cyo gitumye mutura Uwiteka, azaba uwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubaho kwe.” Nuko asengera Uwiteka aho ngaho.
Nshuti,nk’uko tubisoma uyu Nabali bisobanura ikigoryi.Kwibagirwa ineza wagiriwe ntibikigere bituranga haba mu buzima bwacu bwa buri munsi,haba no mu buryo bwo gukorera Imana.Jya uzirikana ineza yaciye mu maso hawe ntukibagirwe pe! Niba uyu mugore agarutse gushima Imana twibuke tujye dushimira abatugiriye neza bakiriho
Mugire umunsi mwiza!
Ev. Ndayisenga Esron