Iyo abantu n’ibyabo bihindutse kuri wowe, Imana ubwayo yishakira impamba – Ev. Ndayisenga Esron
Itang 21:14-17,19
[14]Aburahamu azinduka kare kare, yenda umutsima n’imvumba y’uruhu irimo amazi, abiha Hagari abishyira ku rutugu rwe, amuha n’uwo mwana aramusenda, avayo azerera mu butayu bw’i Bērisheba.
[15]Ya mvumba ishiramo amazi, arambika umwana munsi y’igihuru cy’aho.
[16]Aragenda yicara amwerekeye, amuhaye intera nk’aho umuntu yarasa umwambi, kuko yibwiraga ati “Ne kureba umwana wanjye apfa.” Yicara amwerekeye atera hejuru ararira.
[17]Imana yumva ijwi ry’uwo muhungu, marayika w’Imana ari mu ijuru, ahamagara Hagari aramubaza ati “Ubaye ute, Hagari? Witinya kuko Imana yumviye ijwi ry’uwo muhungu aho ari.
[19]Imana imuhumura amaso, abona iriba, aragenda avoma amazi yuzuye ya mvumba, ayaramiza umuhungu we.
Uru rugero rugaragaza uko Aburahamu yasenze umugore n’umuhungu we Ishimayeli ariko impamba iza gushira gusa Imana iritamurura.
Ese ugira ngo Aburahamu yaretse umuhungu we wo mu busaza, wowe wumva abantu bakugumaho gute? Imiryango yakureka, ku kazi byakwanga, kwa tonton byakwanga, wabaramutsa bakagira ngo uri kubasaba! Ariko Imana yacu ikwitamururire ikuremere agasoko mu butayu. Iyi si ni ubutayu gusa.
Mugire uwa gatanu mwiza.
Ev. Ndayisenga Esron