ITONDERE IBIKUBYIGANIRAMO/
Kuko uko atekereza ku mutima ariko ari (Imigani 23:7)
Burya ibyo dutekereza ni byo bivamo ibyo dukora n’uko twitwara.
Ushoboye kugenzura no gutegeka ibyo utekereza, imikorere, imivugire n’imyitwarire byawe byahinduka.
⚠️Witonde, iyi nyigisho ntireba bose.
Aha ndavuga ku babyawe ubwa kabiri,
batangiye urugendo rwo kwezwa. Abatarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza ntibarimo,
kuko bagomba kubanza guhindurwa n’Imana mu mitima yabo mbere ko batangira urugendo rwo guhinduka mu mitekerereze.
Ku bamenywe n’Imana ni ngombwa kurinda ibyinjira mu mitima yacu , aha ni ukuvuga mu bitekerezo byacu. Niyo mpamvu Salomoni yavuze ngo: “Rinda umutima wawe kuruta ibintu byose birindwa kuko muri wo ari ho iby’ubugingo bikomoka (Imigani 4:23).
Yakobo nawe yatwigishije ko ibyaha bitangirira mu bitekerezo, arandika ati ‘Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.
Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. “`Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha,
ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.(Yakobo 1 :13-15).“`
Ibyo duhaye ikaze mu bwonko bwacu igihe kirekire bigera aho bikadukurura akaba ari byo dukora. Turibanda cyane ku ntekerezo mbi kuko zigira ingaruka mbi tutakwishimira. Mu rundi ruhande intekerezo nziza nazo zizabyara ibyiza nubwo tutari buzibandeho.
A. Ibyinjira mu mutwe birahinduka bigasa nk’ibitekerezo.
Ibyo bitangira bisa nk’ibitekerezo ariko iyo bimaze igihe bibyara ibikorwa bito bito bikomoka kuri bya bitekerezo.
Urugero: umuntu atangira areba filimi z’ubusambanyi, igihe kirekire bikabyara irari, naryo rikazabyara icyaha, tukumva ngo umukozi w’Imana yakoze ibidakorwa, biza gahoro gahoro.
Ushyira mu mutwe ibyiza nawe niko bigenda, gahoro gahoro agenda ahinduka, bikazabyara imokorere myiza.
“`B. Bya bikorwa bitangira ari bito , bikagenda bikura.
Bya bikorwa bimaze igihe kirekire umuntu abigenderamo bigeraho bikabyara akamenyero, ukabikora wumva nta rubanza.
Urugero: utangira wiba amafaranga make make ukabona ntawe ugufashe. Ukajya m’urusengero ukabona uraririmbye urabwirije ntacyo ubaye, ukibwira uti ntacyo bitwaye, maze ukabimenyera.“`
C. Ibyo wamenyereye gukora bigeraho bigahinduka imiterere yawe.
Ujya wibaza uti” umukirisitu agera kuri ruriya rwego rwo gushayisha ate⁉️”
– bya byaha yatangiye akora gahoro gahoro bihinduka imiterere ye, ntiyongere kumva umutima umukomanga, umutima nama we ugasinzira, akumva ntacyo bitwaye.
Pawuro yarabavuze abwira Timoteyo ati” ukomeze kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza. Uwo mutima bamwe barawuretse bahinduka nk’inkuge imenetse ku byo kwizera.” 1 Timote 1:19
“`D. Ya miterere yawe niyo ivamo ibizagukurikirana ubuzima bwose.
Uwahoze abarirwa mu ntwari za Kirisitu, agahinduka iciro ry’imigani, akaba igitutsi k’ubutumwa bwiza.
Ijambo ryaratubwiye ngo” Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, Uko bikurikirana.” Zaburi 50:21
Buri wese agomba kwitondera ibyo atekereza, burya uko utekereza niko uri. Mu gutegeka ibyo umuntu atekereza, ni byiza kwitondera ibyinjira mu mitwe yacu. Twahita mo guha umwanya ibitekerezo byanduye cyangwa se tugahitamo ibyera binezeza Imana.“`
*NKORE IKI*?
Dore bimwe mu byo wakora ngo ugire ibitekerezo bizima bityo ubashe no gukora, guhitamo ndetse no kuvuga ibintu bizima.
1.Senga iri sengesho buri gihe uti: “Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukomeye” (Zab 52:12).
2. Ibitekerezo byawe bihe inzira, ibibi ubyime umwanya, nibiza ubisimbuze ibyiza ku ngufu. Dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomororere Krisito. (2Abakorinto 10:5).
Kugirango ibi ubishobore ni uko uba wuzuye ijambo ry’Imana.
Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe. Abakolosayi 3:16
3.Shaka uko wakuzuza mu bitekerezo byawe ibintu bigira umumaro, byubaka kandi bifite icyo byakungura bikungura n’abandi.
“Ibisigaye bene data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose, n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira. (Abafilipi 4:8).
4. Ihe gahunda mu byo ureba, wumva no mu byo usoma.
Ntushobora kwibwira ko uzagera igihe utekereza ibyiza mugihe wuzuza imyanda mu mutwe wawe kandi ku bushake. Uriyizi amafilime ureba, za website ukurikirana, za yutube wibandaho, byose bifite ingaruka ku mitekerereze yawe. Tandukane n’inshuti zivuga ibibi n’ibishegu. Vana izina ryawe kumbuga nkoranyambaga zibaho ibitagira umumaro, iyandukuze kandi usibe abakoherereza ibitabapfu kuri social media. Hitamo, fata umwanzuro. Umunyabwenge yaratwandikiye aravuga ngo “Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, Ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.” Imigani 13:20
Cunga neza ibyo ubanzirizaho iyo ukibyuka cyangwa ibyo uhugiramo mbere yo kuryama, uramenya uwo uri we.
Hindura rero; soma Bibiliya, ganira n’abaganira ibigira umumaro, reba ibikubaka, maze nuhinduka mu bihora mu mutwe wawe uzabona n’imikorere yawe ihindutse. Kuko uko utekereza niko uzamera, ibitegeka intekerezo zawe bizategeka n’imikorere yawe.
Niba ugira ibitekerezo utumva aho bituruka kandi bikakubangamira kuko utabyifuza ariko bikaba bisa nk’ibikurusha imbaraga, shaka abakozi b’Imana nyakuri bakugire inama.
“`Izo ntekerezo aha ndatanga ingero: Hari abumva bakiyahura, hari ababona iteka amashusho mabi asa nk’iyerekwa kandi badasinziye, amashusho yuzuye ubwicanyi n’ubusambayi buteye isoni, ibiteye ubwoba bya buri joro bibabuza gusinzira, n’ibindi….
Imana ibasha kukubohora kuko yaduhamagariye umudendezo. Ibyo ushoboye kugira icyo wakora gikore, ibyo udashoboye, gisha inama, unasengerwe maze Yesu agukize kuko aricyo cyamuzanye.
Imana ibahe umugisha“`
PAST KAZURA JULES