Italiki 08 Kamena 2018: ITANGIRIRO 45

Itangiriro 45:1-28

1.

Yosefu ananirwa kwiyumanganya imbere y’abo bahagararanye bose, ahubwo avuga cyane ati “Nimusohore abantu bose bambise.” Ntihagira umuntu uhagararana na Yosefu, yirondorera bene se.
2.
Atera hejuru ararira, Abanyegiputa barabyumva, abo mu nzu ya Farawo barabyumva.
3.
Yosefu abwira bene se ati “Ndi Yosefu. Data aracyariho?” Bene se bashaka icyo bamusubiza kirabura, kuko bahagaritswe imitima no kuba imbere ye.
4.
Yosefu abwira bene se ati “Ndabinginze nimunyegere.” Baramwegera aravuga ati “Ndi Yosefu mwene so, mwaguze ngo njyanwe muri Egiputa.
5.
None ntimubabare, ntimwirakaririre yuko mwanguze ngo nzanwe ino, kuko Imana ari yo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw’abantu.
6.
Inzara imaze imyaka ibiri mu gihugu, hasigaye indi myaka itanu, batazahingiramo ntibasaruriremo.
7.
Kandi Imana yatumye mbabanziriza ngo ibabesheho mugire icyo musiga mu isi, ibarokoze gukiza gukomeye.
8.
Nuko none si mwe mwanyohereje ino ahubwo ni Imana, kandi yangize nka se wa Farawo n’umutegeka w’urugo rwe rwose, n’umutware w’igihugu cya Egiputa cyose.
9.
“Nimwihute, muzamuke mujye kuri data mumubwire muti ‘Umwana wawe Yosefu ngo tukubwire yuko Imana yamugize umutware wa Egiputa hose, manuka umusange ntutinde.
10.
Kandi uzatura mu gihugu cy’i Gosheni, umube bugufi, wowe n’abana bawe n’abuzukuru bawe, n’imikumbi yawe n’amashyo yawe, n’ibyo ufite byose.
11.
Kandi ngo azakugerererayo, kuko hagisigaye imyaka itanu y’inzara, we gukenana n’inzu yawe n’ibyo ufite byose.’
12.
“Kandi murirebera, na mwene mama Benyamini arirebera, yuko ari jye ubyikuriye mu kanwa.
13.
Kandi muzabwire data icyubahiro cyanjye cyose mfite muri Egiputa, muzamubwire ibyo mwabonye byose, kandi muzatebutse data mumuzane ino.”
14.
Yosefu ahobera mwene nyina Benyamini, begamiranya amajosi ararira, Benyamini aririra ku ijosi rya Yosefu.
15.
Asoma bene se bose, abaririraho, nyuma bene se baganira na we.
16.
Inkuru y’ibyo igera kwa Farawo yuko bene se wa Yosefu baje, binezeza Farawo n’abagaragu be cyane.
17.
Farawo abwira Yosefu ati “Bwira bene so ngo nimugenze mutya: muhekeshe indogobe zanyu imitwaro, mugende mujye mu gihugu cy’i Kanani,
18.
muzane so n’abo mu ngo zanyu, muze iwe, ngo na we azabaha ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa, muzarya ibirushaho kuba byiza byo mu gihugu.
19.
Ndagutegetse kubabwira uti ‘Nimugenze mutya: mujyane amagare yo mu gihugu cya Egiputa yo gushyiramo abana banyu bato n’abagore banyu, muzane na so, muze ino.
20.
Kandi ntimwite ku bintu byanyu, kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu.’ ”
21.
Abana ba Isirayeli babigenza batyo. Yosefu abaha amagare nk’uko Farawo yategetse, abaha n’impamba.
22.
Kandi uko bangana, aha umuntu wese imyenda yo gukuranwa, ariko aha Benyamini ibice by’ifeza magana atatu, amuha n’imyenda yo gukuranwa gatanu.
23.
Na se amwoherereza izi ntashyo: indogobe cumi zihetse ibyiza bya Egiputa, n’indogobe z’ingore cumi zihetse imyaka y’impeke, n’imitsima n’ibyokurya bindi by’impamba bya se.
24.
Nuko asezerera bene se, bagenda ababwiye ati “Mwirinde, ntimutonganire mu nzira.”
25.
Bava muri Egiputa barazamuka, bagera mu gihugu cy’i Kanani kuri se Yakobo.
26.
Baramubwira bati “Yosefu aracyariho, ni we mutware w’igihugu cya Egiputa cyose.” Yakobo arakakara, kuko atabemereye.
27.
Bamubwira amagambo yose Yosefu yabatumye. Abonye ya magare Yosefu yohereje kumuhagurutsa, umutima wa se wabo Yakobo urahembuka,
28.
Isirayeli aravuga ati “Ni byo bizi! Yosefu umwana wanjye aracyariho, ndajya kubonana na we ntarapfa.”