Italiki 06 Kamena 2018: ITANGIRIRO 42:26-43:15

Itangiriro 43:16-34

16.
Yosefu abonye Benyamini ari kumwe na bo, abwira igisonga cye ati “Injiza aba bantu mu nzu yanjye, ubage witegure ibyokurya, turi burire hamwe ku manywa y’ihangu.”
17.
Uwo mugabo akora ibyo Yosefu yamutegetse, yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yosefu.
18.
Baratinya kuko yabinjije mu nzu ya Yosefu, baravuga bati “Ifeza zagarutse mu masaho yacu ubwo twazaga mbere, ni zo zatumye batwinjiza ngo adushakeho urwitwazo, adusumire, atunyagane n’indogobe zacu, tube imbata.”
19.
Begera cya gisonga cya Yosefu, bavuganira na cyo ku muryango bati
20.
“Databuja, mbere twaramanutse tuza guhaha,
21.
tugeze mu icumbi duhambura amasaho yacu, umuntu wese asanga ifeza ye iri mu munwa w’isaho ye, ifeza zacu dusanga zingana uko zanganaga none turazigaruye.
22.
Kandi tuzanye izindi feza zo guhaha, ntituzi uwashubije ifeza zacu mu masaho yacu.”
23.
Arabasubiza ati “Mushyitse imitima mu nda ntimutinye, Imana yanyu, Imana ya so, ni yo yabashyiriye ubutunzi mu masaho, jyeweho ifeza zanyu narazishyikiriye.” Asohora Simiyoni aramubazanira.
24.
Nuko wa mugabo yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yosefu, abaha amazi boga ibirenge, agaburira n’indogobe zabo.
25.
Begeranya amaturo kugira ngo Yosefu naza ku manywa y’ihangu, asange biteguye kuyamutura, kuko bari bumvise yuko bari burire hamwe na we.
26.
Yosefu atashye, bamusangisha mu nzu ya maturo bazanye, bamwikubita imbere bubamye.
27.
Ababaza uko bari, kandi ati “So aracyakoma, wa musaza mwavugaga? Aracyariho?”
28.
Baramusubiza bati “Data, umugaragu wawe ni muzima, aracyariho.” Barunama bikubita hasi.
29.
Yubura amaso abona Benyamini murumuna we, mwene nyina arababaza ati “Uwo ni we muhererezi wanyu mwambwiraga?” Maze aramubwira ati “Imana ikugirire neza, mwana wanjye.”
30.
Yosefu yihuta kugenda, kuko umutima we wari ufitiye urukumbuzi mwene nyina, ashaka aho aririra, yinjira mu nzu haruguru ayiririramo.
31.
Yiyuhagira mu maso aragaruka, ariyumanganya aravuga ati “Nimwarure ibyokurya.”
32.
Bamugaburira ukwe, na bene se babagaburira ukwabo, n’Abanyegiputa bariraga hamwe na we babagaburira ukwabo, kuko Abanyegiputa batasangiraga n’Abaheburayo, kuko cyari ikizira ku Banyegiputa.
33.
Bicara imbere ye, bicazwa uko bakurikirana, imfura uko ubukuru bwayo buri, n’umuhererezi uko ubuto bwe buri, bavugana batangara.
34.
Yosefu ategeka ko babazanira amagaburo yari imbere ye, ariko igaburo rya Benyamini riruta ayabo gatanu. Baranywa banezeranwa na we.