Italiki 05 Kamena 2018: ITANGIRIRO 42:26-43:15

Itangiriro 42:26-38

26.

Bahekesha indogobe zabo ihaho ryabo, bavayo.
27.
Aho baraye, umwe muri bo ahambuye isaho ye ngo agaburire indogobe ye, abona ifeza ye, asanga iri mu munwa w’isaho.
28.
Abwira bene se ati “Ifeza yanjye irangarukiye, dore iri mu isaho yanjye.” Bakuka imitima, barebana bahinda imishyitsi bati “Ibi ni ibiki, ibyo Imana itugiriye?”
29.
Basohora kuri se Yakobo mu gihugu cy’i Kanani, bamubwira ibyababayeho byose bati
30.
“Umugabo ukomeye utwara icyo gihugu, yatubwiye nabi akeka yuko turi abatasi babatata.
31.
Natwe turamubwira tuti ‘Turi abanyakuri, ntituri abatasi.
32.
Turi abavandimwe turi cumi na babiri dusangiye data umwe, umwe ntakiriho, umuhererezi yasigaranye na data mu gihugu cy’i Kanani.’
33.
Uwo mugabo ukomeye utwara icyo gihugu aratubwira ati ‘Iki ni cyo kizambwira ko muri abanyakuri: nimunsigire umwe muri mwe abavandimwe, mujyane ibyo kubamara inzara mu ngo zanyu, mugende
34.
munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho nzamenya yuko mutari abatasi, ahubwo ko muri abanyakuri, nanjye nzabaha mwene so kandi muzatunda mu gihugu.’ ”
35.
Basutse ibyo mu masaho yabo babona igipfunyika cy’ifeza cy’umuntu wese kiri mu isaho ye, bo na se babonye ibipfunyika byabo baratinya.
36.
Se Yakobo arababwira ati “Mungize incike: Yosefu ntakiriho, Simiyoni ntariho, none kandi murashaka kunkuraho na Benyamini! Ibyo ni jye bibayeho byose!”
37.
Rubeni abwira se ati “Nintamukugarurira uzice abahungu banjye bombi, mumpe ndamwishingiye nzamukugarurira.”
38.
Aramusubiza ati “Umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mwene nyina yapfuye akaba asigaye ari ikinege, yagirira ibyago mu nzira muzacamo, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.”

Itangiriro 43:15

1.

Inzara irushaho kuba nyinshi mu gihugu.
2.
Bamaze imyaka y’impeke bakuye muri Egiputa, se arababwira ati “Nimusubireyo, muduhahire utwo kurya.”
3.
Yuda aramubwira ati “Wa mugabo yaratwihanangirije ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumuna wanyu.’
4.
Watwoherezanya na murumuna wacu, twagenda tukaguhahirayo,
5.
ariko nutamwohereza ntitujyayo, kuko wa mugabo yatubwiye ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumuna wanyu.’ ”
6.
Isirayeli arababaza ati “Ni iki cyatumye mungirira nabi mutyo, mukabwira uwo mugabo yuko mufite mwene so wundi?”
7.
Baramusubiza bati “Uwo mugabo yatubajije atwinja, uko turi ubwacu, na bene wacu uko bari ati ‘Muracyafite so? Mufite mwene so wundi?’ Tumusubiza ibyo yatubajije. Tuba twarabwiwe n’iki yuko ari butubwire ati ‘Muzane murumuna wanyu’?”
8.
Yuda abwira se Isirayeli ati “Nyoherezanya n’uwo muhungu turahaguruka tugende, tubeho tudapfana nawe n’abana bacu.
9.
Mbaye umwishingizi we abe ari jye uzamubaza, nintamukugarurira nkamugushyikiriza, nzaba ngukoreye icyaha kitazamvaho iteka.
10.
Iyo tudatinda, nzi yuko none tuba tugarutse ubwa kabiri.”
11.
Se Isirayeli arababwira ati “Ubwo bimeze bityo nimugenze mutya: mujyane mu masaho yanyu imbuto zo muri iki gihugu ziruta izindi ubwiza muzishyire uwo mugabo ho ituro, mujyane umuti womora muke n’ubuki buke, n’imibavu n’ishangi, n’ububemba n’indozi,
12.
kandi mujyane ifeza z’ingereka zingana na zo, n’ifeza zagarutse mu minwa y’amasaho yanyu muzisubizeyo, ahari ni amahugwe yatumye zigaruka.
13.
Mujyane na murumuna wanyu muhaguruke musubire kuri uwo mugabo,
14.
Imana Ishoborabyose ibahe kubabarirwa na we ngo ababohorere mwene so wundi na Benyamini. Nanjye niba bikwiriye ko mba incike, nzabeyo.”
15.
Ba bagabo benda ayo maturo, bajyana ifeza z’ingereka zingana na zo bajyana na Benyamini, barahaguruka baramanuka bajya muri Egiputa, bahagarara imbere ya Yosefu.