Italiki 04 Kamena 2018: ITANGIRIRO 42:1-25

1.

Yakobo yumva yuko ubuhashyi buri muri Egiputa abaza abana be ati “Ni iki gituma murebana?”
2.
Kandi ati “Numvise yuko hari ubuhashyi muri Egiputa, nimumanuke mujyeyo muduhahireyo tubeho tudapfa.”
3.
Bene se wa Yosefu cumi baramanuka, bajya guhaha imyaka y’impeke muri Egiputa.
4.
Ariko Benyamini mwene nyina wa Yosefu, Yakobo ntiyamutumana na bene se, kuko yibwiraga ati “Ahari yagira ibyago.”
5.
Abana ba Isirayeli bajya guhahana n’abandi, kuko inzara yateye mu gihugu cy’i Kanani.
6.
Kandi Yosefu ni we wari umutware w’igihugu cya Egiputa, ni we wahahishaga abo muri icyo gihugu bose. Bene se wa Yosefu baraza, bamwikubita imbere bubamye.
7.
Yosefu abona bene se arabamenya, arabirengagiza, ababwira nabi. Arababaza ati “Murava he?” Baramusubiza bati “Turava mu gihugu cy’i Kanani tuje guhaha.”
8.
Yosefu amenya bene se ariko bo ntibamumenya.
9.
Yosefu yibuka za nzozi yabaroteye arababwira ati “Muri abatasi muje gutata aho igihugu gifite amaboko make.”
10.
Baramusubiza bati “Si ko biri databuja, ahubwo abagaragu bawe tuzanywe no guhaha.
11.
Twese tuva inda imwe, turi abanyakuri, abagaragu bawe ntituri abatasi.”
12.
Arababwira ati “Si ko biri, ahubwo gutata aho igihugu gifite amaboko make ni ko kubazanye.”
13.
Baramusubiza bati “Abagaragu bawe turi abavandimwe turi cumi na babiri, turi abana b’umwe wo mu gihugu cy’i Kanani, umuhererezi yasigaranye na data, undi ntakiriho.”
14.
Yosefu arababwira ati “Icyo ni cyo nababwiye nti ‘Muri abatasi.’
15.
Iki ni cyo kizabahakanira: ndahiye ubugingo bwa Farawo, ntimuzava hano umuhererezi wanyu ataje.
16.
Mutume umwe muri mwe azane murumuna wanyu, namwe murabohwa, amagambo yanyu ageragezwe yuko muri abanyakuri. Nibitaba bityo, ndahiye ubugingo bwa Farawo, muri abatasi.”
17.
Bose abamaza mu nzu y’imbohe iminsi itatu.
18.
Ku munsi wa gatatu Yosefu arababwira ati “Mugenze mutya mudapfa kuko nubaha Imana:
19.
niba muri abanyakuri umwe muri mwe abavandimwe, asigare abohewe mu nzu yanyu y’imbohe, abandi mugende mujyane imyaka y’impeke yo kubamara inzara mu ngo zanyu,
20.
maze munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho amagambo yanyu azamenyekana ko ari ay’ukuri, bigatuma mudapfa.” Bagenza batyo.
21.
Baravugana bati “Ni ukuri turiho urubanza rw’ibyo twagiriye mwene data, kuko twabonye uko umutima we wari ubabaye ubwo yatwingingaga natwe ntitumwumvire, ni byo biduteye aya makuba.”
22.
Rubeni arababwira ati “Sinababwiye nti, mwe gukora icyaha kuri uwo mwana mukanga kunyumvira? Ni cyo gitumye amaraso ye adushakirwaho.”
23.
Ntibamenya yuko Yosefu yumva ibyo bavuga, kuko yavugirwaga n’umusemyi.
24.
Abatera umugongo abasiga aho ararira, abagarukaho avugana na bo, abakuramo Simiyoni, amubohera mu maso yabo.
25.
Yosefu ategeka ko babuzuriza imyaka y’impeke mu masaho yabo, kandi ngo basubize ifeza y’umuntu wese mu isaho ye, kandi babahe n’impamba. Babagirira batyo.