Italiki 03 Kamena 2018: ITANGIRIRO 41:26-57

Itangiriro 41:26-57

26.
Za nka ndwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi meza ni imyaka irindwi. Inzozi ni zimwe.
27.
Na za nka zinanutse z’umwaku zazikurikiye ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi y’imishishi yumishijwe n’umuyaga uva iburasirazuba na yo ni imyaka irindwi. Izaba imyaka irindwi y’inzara.
28.
Icyo ni cyo nabwiye Farawo nti ‘Ibyo Imana igiye gukora yabibwiye Farawo.’
29.
Hazaza imyaka irindwi y’uburumbuke bwinshi mu gihugu cya Egiputa cyose,
30.
hanyuma hazakurikiraho imyaka irindwi y’inzara, ubwo burumbuke bwose bwibagirane mu gihugu cya Egiputa. Inzara izamara igihugu,
31.
uburumbuke bwe kwibukwa ku bw’inzara ibukurikiye, kuko izaba nyinshi cyane.
32.
Kandi icyatumye izo nzozi zibonekera Farawo kabiri, ni uko ibyo byakomejwe n’Imana kandi izabisohoza vuba.
33.
“Nuko Farawo nashake umuntu w’umunyabwenge w’umuhanga, amuhe ubutware bw’igihugu cya Egiputa.
34.
Farawo ashyireho abahunikisha, ahunikishe igice cya gatanu cy’ubutaka bwa Egiputa mu myaka y’uburumbuke, uko ari irindwi.
35.
Bateranye ibihunikwa by’iyo myaka myiza igiye gutaha, bahunike mu midugudu imyaka y’impeke izatunga abantu, itegekwe na Farawo, bayirinde.
36.
Kandi ibyo bihunikwa bizabera igihugu ibibikiwe imyaka irindwi y’inzara izatera mu gihugu cya Egiputa, igihugu cye kumarwa n’inzara.”
37.
Iyo nama inezeza Farawo n’abagaragu be bose.
38.
Farawo abaza abagaragu be ati “Tuzabona hehe umuntu umeze nk’uyu, urimo umwuka w’Imana?”
39.
Farawo abwira Yosefu ati “Kuko Imana ikweretse ibyo byose nta wundi munyabwenge w’umuhanga muhwanye,
40.
nguhaye gutwara urugo rwanjye kandi abantu banjye bose bazumvire icyo utegetse, ku ntebe yanjye y’ubwami yonyine nzagusumba.”
41.
Farawo abwira Yosefu ati “Dore nkweguriye igihugu cya Egiputa cyose.”
42.
Farawo yiyambura impeta iriho ikimenyetso yo ku rutoki rwe ayambika Yosefu ku rutoki, amwambika imyenda y’ibitare byiza, amwambika n’umukufi w’izahabu mu ijosi,
43.
amugendeshereza mu igare rikurikira irye bakajya bamurangana bati “Nimumupfukamire!” Nuko amwegurira igihugu cya Egiputa cyose.
44.
Farawo abwira Yosefu ati “Jye Farawo ndahiriye ko nta wuzunamura ukuboko, nta wuzashingura ikirenge, mu gihugu cya Egiputa cyose utabyemeye.”
45.
Farawo ahimba Yosefu Safunatipaneya, amushyingira Asenati mwene Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni. Yosefu atambagira igihugu cya Egiputa.
46.
Yosefu yari amaze imyaka mirongo itatu avutse, ubwo yakoreraga Farawo. Yosefu ava aho Farawo ari, atambagira igihugu cya Egiputa cyose.
47.
Mu myaka y’uburumbuke uko ari irindwi, igihugu kirera gisenyukamo imyaka.
48.
Ahunikisha ibihunikwa byose byo mu gihugu cya Egiputa uko iyo myaka irindwi ingana, abihunika mu midugudu, imyaka yo mu mirima ikikije umudugudu wose ayihunika muri wo.
49.
Yosefu ahunika imyaka y’impeke myinshi cyane ihwanye n’umusenyi wo ku nyanja, ageza aho yarorereye kubara kuko itabarikaga.
50.
Yosefu abyara abahungu babiri inzara itaratera, ababyarana na Asenati mwene Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni.
51.
Yosefu yita imfura ye Manase ati “Ni uko Imana yanyibagije umuruho wanjye wose w’inzu ya data yose.”
52.
Uwa kabiri amwita Efurayimu ati “Ni uko Imana yanyororokereje mu gihugu nabonyemo umubabaro.”
53.
Ya myaka irindwi y’uburumbuke bwabaye mu gihugu cya Egiputa irashira.
54.
Imyaka irindwi y’inzara itangira gutaha nk’uko Yosefu yari yarabivuze, inzara itera mu bihugu byose ariko mu gihugu cya Egiputa cyose bo bafite ibyokurya.
55.
Igihugu cya Egiputa cyose kibabajwe n’inzara, batakambira Farawo ngo abahe ibyo barya. Farawo abwira Abanyegiputa bose ati “Nimusange Yosefu, mukore icyo abategeka.”
56.
Inzara ikwira mu bihugu byose, Yosefu akingura ubuhuniko bwose ahahisha Abanyegiputa, inzara irakomera cyane mu gihugu cya Egiputa.
57.
Abo mu bihugu byose bajya muri Egiputa kuri Yosefu guhaha imyaka y’impeke, kuko inzara yari nyinshi mu bihugu byose.