Italiki 02 Kamena 2018: ITANGIRIRO 41:1-25

1.

Imyaka ibiri ishize, Farawo arota ahagaze iruhande rw’uruzi.
2.
Mu ruzi havamo inka ndwi z’igikundiro zibyibushye, zirishiriza mu mifunzo.
3.
Izindi nka ndwi z’umwaku zinanutse zirazikurikira, ziva mu ruzi zihagararana na za zindi ku nkombe y’uruzi.
4.
Za nka z’umwaku zinanutse, zirya za zindi z’igikundiro zibyibushye uko ari indwi. Farawo aribambura.
5.
Arongera aribikira arota inzozi za kabiri, ngo amahundo arindwi ahunze meza, ameze ku giti kimwe.
6.
Maze andi mahundo arindwi y’iminambe yumishijwe n’umuyaga uva iburasirazuba, akurikiraho aramera.
7.
Ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo ahunze atsibaze, uko ari arindwi. Farawo aribambura, amenya yuko ari inzozi.
8.
Mu gitondo ahagarika umutima, ahamagaza abakonikoni ba Egiputa bose n’abanyabwenge baho bose. Farawo abarotorera inzozi ze, ntihagira ubasha kuzisobanurira Farawo.
9.
Maze umuhereza wa vino mukuru abwira Farawo ati “Uyu munsi ndakwibutsa ibyaha byanjye.
10.
Farawo yarakariye abagaragu be andindishiriza mu nzu y’umutware w’abamurinda, jye n’umuvuzi w’imitsima mukuru.
11.
Turotera ijoro rimwe twembi, turota inzozi zisobanurwa ukubiri.
12.
Twari kumwe n’umuhungu w’Umuheburayo, umugurano w’umutware w’abakurinda, tumurotorera inzozi zacu arazidusobanurira, asobanurira umuntu wese nk’uko inzozi ze ziri.
13.
Kandi uko yabidusobanuriye ni ko byasohoye, Farawo yansubije mu butware bwanjye, wa wundi aramumanika.”
14.
Maze Farawo ahamagaza Yosefu, bamuhubura mu nzu y’imbohe, ariyogoshesha yambara indi myenda, yinjira aho Farawo ari.
15.
Farawo abwira Yosefu ati “Narose none nta wushobora kuzisobanura. Numvise bavuga yuko ubasha gusobanura inzozi bakurotoreye.”
16.
Yosefu asubiza Farawo ati “Si jye, Imana ni yo iri busubize Farawo amagambo y’amahoro.”
17.
Farawo abwira Yosefu ati “Narose mpagaze ku nkombe y’uruzi,
18.
havamo inka ndwi zibyibushye z’igikundiro zirishiriza mu mifunzo,
19.
maze zikurikirwa n’izindi nka ndwi zizamuka zonze, ari umwaku zinanutse cyane. Sinari nabona inka mbi nk’izo mu gihugu cya Egiputa hose.
20.
Izo nka zinanutse z’umwaku zirya za nka zibyibushye zabanje uko ari indwi,
21.
zimaze kuzirya, ntiwamenya yuko ziziriye, ziguma kuba umwaku nk’ubwa mbere. Nuko ndakanguka.
22.
Kandi ndota ngo amahundo arindwi atsibaze meza, ameze ku giti kimwe,
23.
maze andi mahundo arindwi yumye y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga uva iburasirazuba akurikiraho aramera,
24.
ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo meza uko ari arindwi. Nzirotorera abakonikoni, ntihagira ubasha kuzinsobanurira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
25.
Yosefu abwira Farawo ati “Inzozi za Farawo ni zimwe: ibyo Imana igiye gukora yabibwiye Farawo.