Italiki 01 Kamena 2018: ITANGIRIRO 40

1.

Hanyuma y’ibyo, umuhereza wa vino w’umwami wa Egiputa n’umuvuzi w’imitsima ye, barakaza shebuja umwami wa Egiputa.
2.
Farawo arakarira abo batware be bombi, umutware w’abahereza ba vino n’umutware w’abavuzi b’imitsima.
3.
Abarindishiriza mu nzu y’imbohe, iri mu rugo rw’umutware w’abamurinda, aho Yosefu yakingiraniwe.
4.
Umutware w’abarinda umwami abarindisha Yosefu ngo ajye abakorera, bamara igihe bari mu nzu y’imbohe.
5.
Umuhereza wa vino w’umwami wa Egiputa n’umuvuzi w’imitsima ye, bakingiraniwe muri ya nzu y’imbohe, bombi barotera ijoro rimwe inzozi zicishije ukubiri, zigasobanurwa ukubiri.
6.
Yosefu mu gitondo yinjira aho bari, asanga bababaye.
7.
Abaza ba batware ba Farawo bakingiraniwe hamwe na we mu nzu ya shebuja wa Yosefu ati “Ni iki gitumye mugaragaza umubabaro mutyo uyu munsi?”
8.
Baramusubiza bati “Ni uko twarose inzozi, kandi akaba ari nta wubasha kuzidusobanurira.” Yosefu arababaza ati “Gusobanura si ukw’Imana se? Ndabinginze, nimuzindotorere.”
9.
Umuhereza wa vino mukuru arotorera Yosefu inzozi ze ati “Narose ngo umuzabibu wari imbere yanjye,
10.
kandi wari ufite amashami atatu, mbona usa n’upfunditse uburabyo burarabya, amasere yawo arahisha,
11.
igikombe cya Farawo nari ngifite mu ntoki, nenda izo nzabibu nzikamurira muri cyo, ngihereza Farawo.”
12.
Yosefu aramubwira ati “Uku ni ko zisobanurwa: ya mashami atatu ni iminsi itatu,
13.
iminsi itatu itarashira Farawo azakuzamura, ashyire umutwe wawe ejuru, agusubize mu butware bwawe, ubone guhereza Farawo igikombe, nk’uko wahoze ukora kera, uri umuhereza we wa vino.
14.
Maze uzanyibuke ubwo uzabona ibyiza, uzangirire neza, ndakwinginze uzamvuge kuri Farawo, unkuze muri iyi nzu.
15.
Ni ukuri koko banyibye mu gihugu cy’Abaheburayo, n’ino na ho banshyize muri iyi nzu y’imbohe nta cyaha nkoze.”
16.
Wa muvuzi w’imitsima mukuru yumvise yuko amusobanuriye ibyiza, abwira Yosefu ati “Nanjye narose nikoreye ibyibo bitatu by’imitsima yera,
17.
kandi icyibo cyo hejuru y’ibindi cyarimo imitsima yokeje y’uburyo bwose nshyira Farawo, ibisiga biyindira ku mutwe, iri mu cyibo.”
18.
Yosefu aramusubiza ati “Uku ni ko zisobanurwa: ibyo byibo bitatu ni iminsi itatu,
19.
iminsi itatu itarashira, Farawo azashyira hejuru umutwe wawe awugukuyeho akumanike ku giti, ibisiga bizakuriraho inyama yawe.”
20.
Ku munsi wa gatatu, ni wo munsi wo kwibutsa kuvuka kwa Farawo, atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya, ashyira hejuru hagati y’abagaragu be umutwe w’umuhereza wa vino mukuru, n’uw’umuvuzi w’imitsima mukuru.
21.
Asubiza umuhereza wa vino mukuru mu buhereza bwe, ahereza Farawo igikombe,
22.
maze amanika umuvuzi w’imitsima mukuru, nk’uko Yosefu yabasobanuriye inzozi zabo.
23.
Ariko wa muhereza wa vino mukuru ntiyibuka Yosefu, ahubwo aramwibagirwa.