ISI IKENEYE UMUNTU URIMO UMWUKA W’IMANA

Ndabasuhuje mu izina rya Yesu. Nitwa Ingabire Josée ndi umunyeshuli muri PBC

Nshimiye Imana impaye uyu mwanya kugira ngo tuganire ku ijambo ry’Imana.

Dusome itangiriro 41:37-38

Iyo nama inezeza Farawo n’abagaragu be bose. 38Farawo abaza abagaragu be ati tuzabona hehe umuntu umeze nk’uyu urimo umwuka w’Imana?

Nifuje ko tuganira ku ijambo ry’Imana rifite intego ivuga ngo. ISI IKENEYE UMUNTU URIMO UMWUKA W’IMANA.

Izi nkuru dusomye zivuga kuri mwese isakayabyaranye na Rachel se ngo yaramukundaga bituma bene se bamugirira ishyari.

Iyo usomye mu bice.37:1-36

havuga imibanire na bene se nuburyo Imana yatangiye kuvuganira nawe mu nzozi akajya azirotorera bene se bakarushaho kumwanga.kubera ishyari.nuburyo bamugurishije n ‘abashimayeli bakamujyana muri egiputa.

Igice cya 39 kitubwira uburyo yaguzwe na potifari umutware watwaraga abarindaga farawo akamushyira mu rugo rwe.

Yosefu ageze kwa potifari kubera ko yararimo umwuka w ‘Imana ngo akagira ukuboko kwiza urugo rwa potifari rurushaho gutera imbere.

Kubera ko Yosefu yari umunyagikundiro nyirabuja aramwifuza amwoshya gusambana nawe kubera ko Yosefu yarimo umwuka w’Imana yanga kuryamana nawe . ngo ashaka kumufata ku ngufu Yosefu aramucika ariruka.

Nyirabuja amurega kuri shebuja baramufunga.

Ngeze aha ndagira ngo nkubwire ngo NTUGAHUNGIRE IKIBAZO MU CYAHA AHUBWO JYA UHUNGIRA ICYAHA MU KIBAZO IMANA IZAGUSANGAMO IKURENGERE.

Imigani 25:26 umukiranutsi wiyoroshya imbere y’umunyabyaha ameze nk’iriba ritobamye n’isoko yanduye.

Igice cya 40 kitubwira uburyo yasobanuriye inzozi abagaragu ba farawo uko yazibarotoreye biba ariko bigenda.

Kuko yararimo UMWUKA W’IMANA ahinduka igisubizo ku bandi nubwo yarari muri gereza.

Igice cya 41:1-37 hatubwira uburyo Farawo yarose inzozi akabura uzimusobanurira haba mu bapfumu n’abakonikoni umwe muri ba bagaragu ba farawo yari yarasobanuriye inzozi abwira Farawo ati muri gereza harimo umuheburayo urimo UMWUKA W’IMANA cyagihe twari dufunze natwe yarazidusobanuriye.

Ngo Yosefu bamuhubuza muri gereza bamuzanira Farawo nuko Farawo abwira Yosefu ATI numvise bakuvuga ko ubasha gusobanura inzozi ngo Yosefu aramusubiza ati sijye ni Imana iri bugusobanurire.

Kubera ko Yosefu yarimo umwuka w’Imana yashyiraga icyubahiro cy’Imana imbere.ntiyabyiyitiriraga.

Farawo amubwira inzozi yarose Yosefu arazimusonanurira.

Farawo ngo yari yarose inka 7 zibyibushye ngo abona nixindi 7 zinanutse izinanutse zimira izibyibushye.

N’amasaka arindwi abyibushye n’ayandi arndwi ananutse ananutse Amira abyibushye

Yosefu asibanurira umwami ko hagiye kubaho imyaka 7 y’uburumbuke hakazabaho n’imyaka irindwi y’inzara.

V37 Yosefu agira Farawo inama yo gushaka umuntu w’umunyabwenge mu gihugu kugirango azabashe guhunika imyaka izatunga abaturage mu gihe cy’inzara.iyo nama ngo inezeza Farawo.

Kubera ko Yosefu Yarimo UMWUKA W’IMANA asobanura inzozi ariko anashaka umuti.

V38 Farawo arabaza ATI twakura hehe umuntu umeze nk’uyu urimo umwuka w’Imana?

Bene data ndagira ngo mbabwire ngo ibibazo isi ifite hakenewe abantu barimo umwuka w’Imana.

Daniel 5:14 numvise bakuvuga ko urimo umwuka w’Imana Kandi ko umucyo no kwitegereza bikubonekamo.

-Umuntu urimo umwuka w’Imana aba Ari umuti w’ibibazo ndetse n’ibikomere abantu bakomerekejwe nibintu bitandukanye

_ umuntu urimo umwuka w Imana aba ariumujyanama mwiza.

_ umuntu urimo umwuka w’Imana ni umuhesha w’umugisha.

_ umuntu urimo umwuka w’Imana agira imbabazi myinshi

Umuntu urimo umwuka w’Imana agira ubwenge bwiza, abasha kwitegereza.

Umuntu urimo umwuka w’Imana aba umuyobozi mwiza.

Bene data ndagira ngo mbasabe twongere dusabe umwuka wera ature muri twebwe nibwo tuzabasha guhindura isi aho kugira ngo isi iduhindure.

Imana ibahe umugisha.

Ev. Ingabire Josée