Inyigisho Za Yesu Ku Bijyanye N’Umwuka Wera./Past Kazura .Jules.B (Igice cya 1, 2)

Mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohani, tubonamo ibice bitatu by’ingenzi aho Yesu yigishije ku Mwuka Wera,

Yesu yafunguriye umutima we abigishwa bwa nyuma, ababwira amagambo yuzuye urukundo n’impuhwe abaganiriza nk’incuti.

Amagambo yababwiye yuzuye ukuri kw’ibanze ku birebana n’umurimo w’Umwuka Wera mu buzima bw’abizera.

Muri iyi nyigisho turarebera hamwe imirimo cyangwa imimaro umunani  y’Umwuka Wera, yigaragaza mu buzima bw’abigishwa.

Kwiga k’Umwuka Wera nkuko Yesu yawusobanuye, bidufasha kwifuza kugirana ubumwe bwimbitse hamwe n’Umwami wacu Yesu Krisitu no kwitwara uko bikwiriye intore z’Imana.

ICYA MBERE

Nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose…

Yohani 14:16. Icya mbere turi bwige nuko Umwuka Wera ari umufasha.  Yesu yiteguraga kubavanwamo. Bari gukenera uwo kubahumuriza nyuma yaho.

Mu yandi magambo iri jambo umufasha ribasha gusobanura” umujyanama, umwunganizi, umuvugizi, umushoboza”.

Yesu yari atarabambwa, ariko yagumbaga gutegura imitima y’abigishwa mbere ngo bamenye ko atazabasiga mu gihe azaba azutse akajyanwa mw’ijuru. Ihumure ryari ko Umwuka Wera azaza agatura mu bari barakurikiye Yesu akiri mw’isi. Yifuzaga ko bamenya ko Umwuka Wera azabaha imbaraga bakeneye zizabashoboza gutambuka mu bigeragezo n’amakuba yari abategereje kubw’Ubwami bw’Imana.

Mu buhanuzi bwa Yesaya, dusangamo amagambo akomeye avuga ko Umwuka w’Uwiteka azaba kuri Yesu, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga. Yesu asezeranya abigishwa Umwuka Wera, yababwiraga ko Umwuka wari umuriho ukamushoboza gukora ibyo yakoraga mw’isi, ari nawo uzabana nabo.

Hari aho Yesu yavuze amagambo atangaje cyane kubyo abigishwa bazakora mu gihe Yesu azaba azamuwe.

Agira ati” Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

—Yohani 14:12. Yabasezeranyaga ko Umwuka azabana nabo kandi ko azabaha ubushobozi nk’ubwo Yesu yari afite akiri mw’isi, byose kugirango Ubwami bw’Imana bwamamare.

ICYA KABIRI

—Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa (Umwuka Wera), kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.

—Yohani 14:17. Isomo rya kabiri nuko Umwuka Wera azaba mu bigishwa. Aha Yesu yashakaga kubamenyesha ko nubwo akiri mw’isi yabanaga nabo, ariko ko mugihe gito azava muri bo. Aha rero turahabona itandukaniro rya Yesu ubana natwe, na Yesu uba muri twe kubw’Umwuka Wera. Uko guturwamo na Yesu, gushoboza abamwizeye kubaho mu butware nkubwari muri Yesu, no gukora imirimo ihambaye.

 

Umwigisha: Pastor Kazura Bugaramba Jules.