Uyu mwanya ndatinze ndagirango dufatanye Ku masomo yingenzi nakuye mu iki gice cya gatandatu cya Daniel
–Isomo rya 1: Kuba maso mu gihe wazamuwe:
Shitani iyo dushubijwe arafuha Daniel wari umunyagano kubona akora kungoma zose (Nebukandinezari , Berushaza , N’iya Dariyo) byariye ahantu satani bituma yinjira muri bakoranaga na Daniel abateza ishyari ariko natangaye bariya Bantu ko bari bafite umwanya mwiza Kuki bagiriye ishyari Daniel byanyigishije ko igihe cyose utonnye kuri shoboja , igihe cyose uzamuwe ,igihe cyose wagize success ukwiriye kwitonda kuko shitani aba arekereje ngo agire ibyo yangiza ariko Imana ituzamura itubereye maso mu izina rya Yesu
Isomo rya kabiri nakuyemo :
Uburangare bw’Umwami Abisi bazi ubwenge koko nabonye ukuntu bahimbye itegeko barikubita aho umwami nk’incuti ya Daniel asinya adatekereje atarebye kure uko Niko bijya bitugendekera ntiturebe kure mu gufata imyanzuro rimwe na rimwe ikatugiraho n’ingaruka ngaho ugujije bank upotetse Inzu utarebye neza uburyo uzishyura bikazarangira uterejwe cyamunara ,ngaho ufashe urugendo urimutse utabanje kureba kure , ngaho ufashe icyemezo icyo aricyo cyose utitonze ngo urebe ibi ibintu bine
1) bibiliya ibivugaho iki?
2) inyungu irimo n’igihombo ikinshi nikihe?
3) Abantu bandusha experience bo barabivugaho iki?
4) Imana yo irabivugaho iki? iyo utagenzuye ubwo buryo ugahubuka byanze bikunze uhura n’ibigeragezo witeje ubwawe bitewe no kubura ubwenge
3) isomo rya Gatatu nakuyemo Kudatentebuka Daniel nubwo yarahuye nibigeragezo yakomeje Gusenga ngo nkuko yabigenzaga kenshi duhura nibibazo tugahita 1) duhinduka
2) duhindura
3) tubaho ukundi
Uti sinzongera kuhaca ,sinzongera kuvuga ,sinzongera gusenga ,sinzongera, sinza ………nibindi ariko Daniel we ngo ntacyahindutse yakomeje gusenga iyaba jye ahari nari kuryama ngategereza gupfa ariko undi ntiyatentebuka akomeza haleluiaaaaaaa.
4) Isomo rya kane nakuyemo kutiringira abantu mubyukuri uriya mwami yakundaga Daniel bari Inshuti ari yubaha itegeko kuruta ubuzima bw’umuntu nubwo ngo yizeraga ko ashobora gukira jya wiringira Imana ibihe byose
5) Isomo rya 5 ubunyangamungayo burakiza Daniel ngo yabonekaga mu maso y’Imana nta cyaha ntamafuti nta nigicumuro noneho no mumaso y’umwami (abantu ) naho ngo ntabyaha yaaaaaaaaaaa Imana iduhe kwera no kubana n’abantu amahoro
6) Kwemera ubushake bw’Imana
Natangaye nta hantu batwereka Daniel yateye imigeri yanga ko bajya kumuta murwobo niba Wenda haricyo yari yavuganye nayo ko ntacyo ari bube ,niba yari yamaze kwiyemeza kwitahira niba ari ukwizera kwinshi ntabwo mbizi ariko biratangaje kujya kuguta mu rwobo utaburanye ,utirutse cg utanavuze Imana itugabanyirize amagambo mu bigeragezo turimo
7) Ingaruka kumuryango wabagambanyi:
Usomye usanga umugore n’abana babagambanyi nta cyaha bakoze ariko mukubatamo ngo bashyizemo nibyabo n’ababo bene data icyaha cy’umuntu umwe kigira ingaruka kuri benshi twirinde ibyaha ushobora gukora icyaha ugafungwa ingaruka ziza kumuryango Ku itorero no Ku gihugu yewe no kunshuti
8) Isomo rya 8 bimwe mu bigeragezo duhura nabyo bihesha Imana icyubahiro umwami ati ntayindi Mana ikwiriye uretse iya Daniel
9) Nyuma y’ibigeragezo hari umunezero: ku ngoma ya Dariyo Daniel agubwa neza bene data nyuma y’ibibazo hari umunezero uwari kumva kariya kagambane akumva ririya joro mu rwobo yarangiza akabona Daniel aguwe neza ntiyari kumenya aho byavuye ihanganire igihe urimo ibihe birasimburana
Imana iduhe kuba indahemuka ,kwikomeza ,gushira amanga , kwera , kwizera guceceka nkukwa Daniel izina rya Yesu amina.
Umwigisha: Pastor Dominique