Nkuko bigaragazwa n’abasesenguzi b’iki gitabo,iki gice cya 5 kiri mu bice byerekana amaherezo y’amahanga yo mu isi(ibice2-7;mu runyarameya,uhereye ku2:4b)..
Iki gice cya 5 kirimo ibyiciro bibiri by’ingenzi:
- Umwami agira ibirori abona intoki zandika ku rusika (5:1-12)
- Daniyeli asoma ibyanditswe ku rusika, arabisobanura (5:13-30)
Twibukiranye ko umwami belushazari bisobanurwa ngo “Bel,rinda umwami” yari umuhungu wa nabonido akaba n’igikomangoma.
➖ Yitwa umuhungu wa nebukadinezari ariko mu ijambo ry’urunyarameya bishobora kuba bisobanura “umwuzukuru”cg se “umukomokaho”cg ndetse “uwazunguye ingoma”
Bibiliya yerekana ibirori byateguwe n’umwami belushazari hamwe n’abatware be bakuru igihumbi ngo barye banywe bishime ndetse agiye gukabya ahita ategeka ko bamuzanira ibintu by’izahabu n’ifeza, ibyo se Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw’i Yerusalemu,mu mwaka wa8 wo ku ngoma ye ahagana muri 597 M.K(1abami24:12-13).
Kugira ngo umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze babinyweshe. banywa vino bahimbaza ibigirwamana by’izahabu ‘iby’ifeza,n’iby’imiringa n’iby’ibyuma, n’iby’ibiti n’iby’amabuye.
Ikosa rikomeye rikunze kugaragara ku bantu benshi: ,iyo umuntu amaze kugubwa neza amaze gutabarwa ahita yibagirwa Imana agahita yiyumva ko ariwe uhagije, ukomeye, wigejeje aho ageze nyamara ntiyibuke mbere akibisaba Imana.
Kwibagirwa rero aho Imana yagukuye n’ibyo Imana yakoze ni umusingi wo gupfa ukenyutse udasoje igihe cyawe.
Bagikomeje kwishima nibwo batunguwe n’inyandiko ku rusika,itarashoboye gusobanurwa n’ababitorejwe bose bo mu gihugu.
Burya Imana ifite inyandiko yakandikira buri wese akaburira amahoro mubyo arimo. Kko singombwa ko ivuga ahubwo byose ibikoreramo ngo umwana w’umuntu yumve kko icyazanye yesu ni ukugira ngo zibone ubugingo ndetse bwinshi(yh10:10b).
Nyuma y’aho umwami kazi agiriye inama umwami yo kuzana Daniel kuko yari azi ibyo Imana yamukoresheje kubwa se,nebukadinezari.
▪ Daniel amubwira amateka yose y’ibyo nebukadinezari yazize ndetse akaba ariwo mutego nawe aguyemo kubera kutabigenzura..
Mwene data,aho ugeze ujye uzirikana ko hari uwahavuye. Aho uvuye umenye ko hari uhagiye maze bigutere guhora uca bugufi uyubahe.
Belushazari yagawe ibintu 3:
- Yacumuriye mu kutumvira n’ubwibone atabitewe n’ubujiji(v22).
- Yubahutse Imana atinyuka gukoresha ibintu byerejwe umurimo wayo(v23a)
- Yaramije ibigirwamana bityo ntiyahesha Imana icyubahiro(v23b).
Bidatinze rero Imana yafashe umwanzuro wo guhana yivuye inyuma belushazari maze Daniel amusobanurira inyandiko.
25“Kandi ibyanditswe ni byo ibi: Mene Mene Tekeli Ufarisini. 26Kandi bisobanurwa bitya: Mene bisobanurwa ngo Imana ibaze imyaka umaze ku ngoma, iyishyiraho iherezo. 27Tekeli bisobanurwa ngo: wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse. 28Kandi Perēsi bisobanurwa ngo: ubwami bwawe buragabwe, buhawe Abamedi n’Abaperesi. ”(dan5:25-28).
➖ Mu kinyarameya mene rishobora gusobanurwa ngo mina” urugero fatizo rw’amafaranga yakoreshwaga icyo gihe cyangwa rikanasobanurwa icyabazwe”
➖ Tekel cga shekel risobanurwa ngo wapimwe.
➖ Peres (ubuke bw’ijambo farisin) rishobora gusobanura ngo bwagabuwe cg parisiya cg igice cya mina cg igice cya shekel.
Ibi bipimo by’uburemere (mina,shekel n’igice cya mina) bishobora kuba byarakoreshejwe aha hagamijwe ko biba ikigereranyo cy’abatware batatu (nk’uko bikurikirana):
- Nebukadinezari
- Yaba Maradoki-Mubi(2abami25:27) cg Nabonido
- Belushazari
Imana yamupimye mu mucyo w’umunazi wayo(yob31:6/zab62:9).
Kutumvira byatumye ubwami bwe bugabwa buhabwa abamedi n’abaperesi.
Imana igufashe kwitondera ijambo ryayo ntukariteshuke iburyo cg ibumoso(zab5:25). Kko kwitondera amagambo n’amategeko y’Imana Bizana umugisha ariko kuyirengagiza Bizana umuvumo w’iteka (gutegek28:1-).
Ev. Maombe Theogene
Imana ibahe umugisha!