*Intama ze zumva ijwi rye*
Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. (Jean 10:27)
Iri jambo ryerekana isano riri hagati yacu na Yesu.
Ubundi gukizwa n’ ugutera intambwe ugahinduka kugeza ubwo uba imbata ya Yesu rwose kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza. (Abaroma 8:29-30)
Yesu yajyaga yigisha abantu j ibihumbi 25 bagataha batumvise ariko yasigarana n’ abigishwa akabasobanurira umugani agasoza ababwiye ngo hahirwa amatwi yumva ibyo mwumva n’amaso areba ibyo mureba kuko RUBANDA bafite amaso yo kureba ntibareba bafite n’ amatwi ntibumva (Imana iturinde kuba rubanda kuriyo ahubwo duhinduke abana)
Burya umwungeri aziranyi n’ intama ze iyo azihamagaye mu mazina ziramwitaba. Azijya imbere nazo zikamukurikira. Ibi bisobanuye ko iyo mu rusengero bavuze ngo dufashe abakene intama zumva urwo rurimi, iyo bavuze ngo kiranuka kuri 1/10 intama nizo zumva gusa, iyo bavuze inyubako intama zirabyumva ariko abandi barajujura bati bahora bavuga kwitanga, iyo umwungeri avuze kwiyiriza ubusa intama zibikora zibikunze, zimenya ko umwungeri aziburiye ko ikirura kije zigahungira ku mwungeri kugirango azitabare…….
Haranira kuva mu ihene ube intama.
Yesu yagiraga abigishwa barenze ibihumbi 25 baza baje gushaka ibitangaza n’ imigati ariko muribo yagiragamo 70 bamaze guhinduka yatuma bakigisha nabo muri abo yatoranyijemwo 12 abita abigishwa be. Muri 12 yarafite inshuti ze magara 3 yitabaza bakajya gusengana muri abo yatoranyijemwo 1 yitwa Yohana yari inkoramutima ye aba mu gituza cye. Burya agakiza n’ako umuntu ntabwo ari ako abantu.
Igitabo cy’ Ibyahishuwe mu buhanuzi bwahawe amatorero bwakunda kugaruka ku gutwi: ufite ugutwi yumve icyo Umwuka abwira amatorero.
Burya abarokore bagira ugutwi kumva ijwi ry’ Imana.
K’ umunsi w’ urubanza azicara arobanure intama mu ihene intama azishire i buryo ihene zijye ibumoso. Nubwo ubu intama n’ihene ziragiwe hamwe service zihabwa zikaba zingana ndetse ukabona ihene arizo zitaweho cyane bitewe n’ amahane yazo ariko umunsi umwe bizasobanuka neza.
Uwo munsi azababwiza ukuri ko atigeze abamenya nubwo bahanura bagakora ibitangaza mu izina rye,
Dusenge: Data mu izina ryawe ryera duhe kugirana ubumwe, ubusabane, urukundo, kora ku matwi yacu twumve ibyo twigishwa bidukize biduhindure mu izina rya Yesu Kristo amen