Kora neza ugifite uburyo kuko ineza y’umuntu niyo imutera gukundwa kandi imirimo y’abera izibukwa ku munsi w’urubanza: Ev Jean Yves MUMPOREZE
Mu gitabo cy’Umubwiriza 11:1-2 ijambo ry’Imana ritubwira ko umuntu akwiye gukora neza ndetse hakatwibutsa ko ukora neza wese azabona ingororano, hagira hati:”nyanyagiza imbuto yawe ku mazi kuko igihe nigisohora ,uzayibona hashize iminsi myinshi. Ubigabanye barindwi ndetse n’umunani kuko utazi ibyago bizatera ku isi ibyo ari byo”.
Uretse kuba umuntu ukora neza bizamuzanira ingororano nziza ariko ineza y’umuntu yanamurinda urupfu rutunguranye niyo mpamvu ukwiriye gukora neza hakiri kare kugira ngo Imana iguteze imbere. Mu gitabo cy’abami ba kabiri 18:1-7 bagaragaza ukuntu hezekiya yiringiraga Imana ya Israel maze nayo ikamurutisha abandi bami bose.
Kugira ineza no gukora ibyiza bishobora no kukurindira umuryango mu gihe waba utakiriho, ijambo ry’Imana mu gitabo cya Samuel wa kabiri 9-7 hagira hati:”Dawidi aramubwira ati humura kuko ntazabura kukugirira neza ku bwa so Yonatani, kandi nzagusubiza imisozi yose y’inyarurembo ya sogokuru sawuli ,kandi uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose”.
Ukwiriye kugira neza ugakora neza ugifite uburyo kuko ineza y’umuntu niyo imutera gukundwa.
Umwigisha:Ev Jean Yves MUMPOREZE