IMINSI YO GUHEMBUKA / PAST DOMINIC RWAKUNDA

Iminsi yo guhembuka

Umwigisha : pastor Dominique RWAKUNDA

Ibyak 2:37- 38
Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati”Bagabo bene Data, mbese tugire dute?”
Petero arabasubiza ati”Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana,
(Ibyakozwe n’Intumwa 3:19)

Iyo usomye rino jambo wumva ko iminsi yo guhembuka itizana , wumva ko ibihe byiza bidapfa kwizera hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu umuntu agira ibihe byiza akumva impemburo mu bugingo bwe akumva amavuta akumva imvura y’urujojo imanukira ubuzima bwe kimwe mu ibyo bintu igikomeye *Ukwihana* iyo umuntu adafite ibyaha iyo umuntu adafite ibyo arwana nabyo byamunaniye iyo umuntu yatunganije ubugingo arasenga gusa akegera Imana ashyizeho umwete Imana nayo ikamusukira ku mwuka wayo agahemburwa ibihe byiza bikaza .

Ibihe byiza bitandukanye no kwishima , ibihe byiza bitandukanye no kumva ibindi binezaneza ahubwo ibihe byiza n’ukumva ubumana muri wowe haleluiaaaa

reka dukomeze twumva audio hasi gusa ndakwifurizs kumva impemburo y’umwuka wera hariho umaze gukuraho ikintu uzi k’ikigugu umaranye iminsi niyo cyakugiraho ingaruka gikureho wibonere amahoro kuba mu Mana neza bihenze kurusha ibindi byose bibaho

Imana iguhe umugisha wowe wumvise aya magambo ukayumvira harabaho impinduka idasanzwe ku buzima bwawe uhereye ugikuraho

Imana ibahe umusha shalom