Imbaraga z’amasengesho mu gihe cy’amakuba/Rev Mugiraneza J Baptiste

Imbaraga z’amasengesho mu gihe cy’amakuba

■Gusenga bimara ubwoba

■Gusenga bitanga icyerekezo ukamenya uko wifata mu kibazo

■Gusenga bizana Imana mu kibazo cyawe akaba ariyo yirwanira nacyo

■Gusenga bizana intsinzi bikarema impinduka.

Iyo dusomye Bibiliya, umwami Yehoshofati atubera urugero rwiza rwo gusenga mu gihe cy’akaga.
Mu gihe yari ashobewe, atewe n’ingabo nyinshi zimurusha imbaraga yahisemo kujya imbere y’Imana we n’abayuda yari ayoboye barasenga.

Asenga avuga ati: *”Mana yacu, ntiwakwemera kubahana?
Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso.” (2 Ngoma 20:12)*

_Muri iki gice dusomye harimo ibintu 4 bigaragaza imbaraga zo gusenga mu gihe cy’amakuba:_

✔1. Gusenga bimara ubwoba

Igihe Yehoshofati yajyaga gusenga yari ashobewe yabuze uko agira. Yivugira ubwe ko ingabo zibateye ari nyinshi, zibarusha imbaraga kandi ntacyo bafite babikoraho (tubuze uko twagira).

Amaze gusenga Imana yamumaze ubwoba arakomera.

✔2. *Gusenga bitanga icyerekezo ukamenya uko wifata mu kibazo*

Iyo abantu b’Imana basenze Imana ibaha amakuru batari bafite bakamenya uko bitwara mu kibazo.

Tubona ko Imana yahumurije Yehoshofati imubwira uko urugamba ruzagenda nuko azatsinda abanzi bamuteye atagombye kurwana intambara.

2 Ngoma 20:15
‘Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw’Imana.’

✔3. Gusenga bizana Imana mu kibazo cyawe akaba ariyo yirwanira nacyo

Iyo ufashe igihe cyo kwicisha bugufi imbere y’Imana ugasenga ugashaka mu maso hayo ukihana ibyaha byawe (2 Ngoma 7:14) bizana Imana mu kibazo cyawe ikagukiza akaga n’amakuba wari urimo.

2 Ngoma 20:17
Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n’ab’i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’ ”

Iyo Uwiteka ari kumwe nawe ntacyo ushobora kuba.

_Ibuka ko igihe Yesu yari kumwe n’abigishwa be mu bwato umuhengeri ntacyo wabatwaye._

✔4. Gusenga bizana intsinzi bikarema impinduka.

Iyo witegereje umuntu arimo gusenga ubona ntagikorwa gifatika ari gukora ariko niyo nzira Imana inyuramo ikuraho ibyari bigoye umuntu ikazana ubutabazi bwayo.
Gupfukama,
gutega amaboko, kuririmba,
kurira,
kuvuga amagambo no kureka ibiryo n’ibindi umuntu akora asenga bisa ni ibisuzuguritse bidafite umumaro cyangwa ubusazi.

Ariko uko ibikorwa byo gusenga bigaragara bisuzuguritse niko iyo Imana igiye gutabara abayo ikorera mu bintu byoroheje ariko igakuraho ikibazo gikomeye.

Bibiliya itubwira ko muri iyo ntambara abayuda baririmbye gusa, bavuga icyubahiro cy’Imana abanzi babo basubiranamo baricana ntihasigara numwe. (2 Ngoma 20:21-24).

Twasoza tuvuga ko mu gusenga harimo imbaraga zitsinda ibiturwanya byose, zikura umuntu mu makuba no mu byago.

Gusenga bihindura imibabaro mo ibyishimo.
Gusenga bikuraho ibyari biriho bigashyiraho ibindi.

Fata ibihe byo gusenga Imana, ikureho iki cyorezo kitwugarije ndetse uyereke n’ikindi kibazo cyose waba ufite igutabare.

*Wibuke ko:*
“Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.” (Yakobo 5:16b).

Mwene so Past. MUGIRANEZA J Baptiste