Imana y’ibambe n’imbabazi

“6. Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati”Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi,7. igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihora abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n’abuzukuruza n’ubuvivi.”
(Kuva 34:6-7)

Imana y’ibambe n’imbabazi.


Tera intambwe usabe Imana Data ko wifuza kuyegera ngo musabane nonaha. Wicishe bugufi imbere yayo, kuko wamenye ko ari Imana y’ibambe n’ubuntu ikubabarira ibyaha mu izina rya Yesu. Ugire inyota yo kuyimenya kurushaho, kandi witegure guhinduka.

Rev. Karayenga Jean Jacques