2 Abami 2:14
Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubita amazi, aravuga ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” Amaze gukubita amazi, yigabanyamo kabiri amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo. Elisa aherako arambuka.
Maze gusoma kino cyanditswe nabanje kwibaza niba ya Mana ya Eliya igihari. Niba ikiboneka. Niba uyishatse wese yayibona.
Imana yongera kunganiriza ku “Busabane n’Imana” nk’uko nabihawe ubwo nabyandikagaho igitabo mu myaka 4 ishyize ( Intimacy with God / Ubusabane bwawe n’Imana.
Nafashe umwanya wo kongera kwiga no kwegera Imana. Binyibutsa Ijoro ry’ubusabane twagize weekend ishize n’ibinezaneza ryansigiye ngifite none.
Dore icyo nize: Imana ya Eliya ntiyabuze ahubwo ba Eliya b’Imana nibo babuze.
Umwigisha: Dr. Fidele Masengo,
Bishop of Foursquare Church of Rwanda