IMANA SI UMUNTU – Pastor Manirafasha Pascal
IBYANDITSWE BYERA:
Yobu 9:32 Erega Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize,Ngo tujyane tujye kuburana.
“Unyizera naho Yaba yarapfuye azabaho” “Mwese Abarushye n’abaremerewe mweseeee nimuze ndabaruhura” _ Aya magambo nta muntu wabasha kuyavuga habe no gutinyuka kubitekereza. IMANA SI UMUNTU. IMANA nta kigero igira, ntabwo ijya isaza, ni itangiriro n’iherezo. Ubwayo irihagije ntawubasha kuyigira inama. Irahambaye cyane. Ibasha kurema ubwoko mu muntu Umwe (Aburahamu).
Aburahamu uwo yimuwe kwa Se Tera, Imana imubwira ko izamuhindura ubwoko bukomeye ariko IMANA idatinya, ntigire isoni cyangwa ubwoba, ntikorere ikindi uretse kwiyubahisha ibanza kumwima urubyaro igihe kinini. Ariko igihe kigeze ibaha umwana, Sara yaracuze ari muzabukuru ariko Imana ibaha Isaka. Kuri Isaka naho IMANA irabagerageza kuko Imana atari umuntu, kandi ikora uko ishaka igambiriye kwiheshereza icyubahiro muri wowe.
Kumvira no Kwizera kwa Aburahamu niko kwatumye koko IMANA yishakira igitambo atahana umuhungu we kwa Nyina, kandi bimuhwaniriza no gukiranuka kose. Kumvira Imana bifite umumaro mu gihe cya none n’ikizaza nacyo. (Gutegeka kwa kabiri 28). Muri iki gihe abantu bavanga umurimo w’Imana n’umurimo wo guhakana Imbaraga z’Agakiza. Hari ibintu dushobora gukora turi no mu murimo w’Imana ariko Imana ikatwihorera rwose ntidukumbanye kugirango itegereze ko twe ubwacu twihana kuko IMANA si UMUNTU. Ni inyembabazi nyinshi kandi ntihutiraho.
Nawe niba waragize ikibazo ukagwa mu cyaha uhereye none wiyinire wisuzume wemere isoni z’umusaraba uvuga uti “Ubwo ijuru rihari rikaba ritazajyamo abanyabyaha reka ntere intambwe nihane kandi nihane byanze bikunze.”
AMABWIRIZA AGENGA KWIHANA
- Iyo wakoze ibyaha mu ruhame ugomba kucyaturira mu ruhame
- Ibyo wakoreye mu bitekerezo ntigisohoke ongera n’ubundi utekereze neza wihane.
- Icyo wacumuriye mwene data umwegere umusabe Imbabazi umubwire ko wihannye kandi wahindutse kuri Icyo.
GUSOZA:
Umuntu wese avuge akomeje ati ” Uhereye none, sinzongera” ubasha kubwira IMANA itabeshywa ayo magambo akomeze iyo ndahiro ku Mwami kuko nubisubiramo ibizakubaho si byiza.
Dusenge!
Pastor Manirafasha Pascal