Imana ntizagutererana – Rev. Sereine

goChristWithChild 001

MANA NTIZAGUTERERANA


YOHANA 1:12

‘Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. ‘


Mbega amahirwe akomeye ari mu kwakira Yesu Kristo, tuba duhindutse abana b’Imana isumba byose! Icyanditswe cyivuga ko “twinjiye” mu muryango we (Kristo).

Ubusanzwe, mu mategeko nta mubyeyi wikuraho umwana yakiriye akiyemeza kumurerera mu muryango we kimwe n’abana be yabyaye (adoption).

Kuko, nubwo aba yaravukiye ahandi ariko icyo gihe iyo yiyemeje kumwakira akamurera ahinduka umunyamuryango, ahinduka uwe.

Ni muri ubwo buryo n’Imana itazagutererana (ntizaguhaana). Iyo wakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza, uba uhindutse umwe mu bagize umuryango w’Imana.

Rev. Sereine