Imana itandukanyije wowe wa kera na wowe wa none – Ev. Esron Ndayisenga

Imana itandukanyije wowe wa kera na wowe wa none

Filem 1:10-11,15-18
[10]Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye Onesimo,

[11]utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi.

[15]Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito ni ukugira ngo muzabane iteka,

[16]atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene So ukundwa, ukundwa nanjye cyane ariko akarushaho gukundwa nawe ku by’umubiri no ku by’Umwami wacu.

[17]Nuko rero, niba wemera ko dufatanije umurimo umwakire nk’uko wanyakira,

[18]kandi niba hari icyo yagucumuyeho, cyangwa akaba afite umwenda wawe ubimbareho.

Nshuti iri Jambo riramfashije nawe rigufashe.Uzi ko hari igih ugeramo ukaba nta n’umwe wakunamo umumaro mu buryo bugaragarishwa amaso!Nta kintu wabarizwaho,nta nama,nta bushobozi muri make nta Jambo.Ariko dufite Imana ijya isubiza umuntu Ijambo kandi iyo ni yo ivuganye nawe iki gitondo.Uryumve mu Mwuka.

Mugire Icyumweru cyiza.
Ndabakundaga

Ev. Esron Ndayisenga