Intego:Imana iguteturure mu bantu – Ev. Ndayisenga Esron
Lk 1:6-9,11-13,19,25
[6]Bombi bari abakiranutsi imbere y’Imana, bagendera mu mategeko n’imihango by’Umwami Imana bose ari inyangamugayo.
[7]Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru.
[8]Nuko ubwo Zakariya yari agikora umurimo w’ubutambyi imbere y’Imana, kuko umugabane we utahiwe n’igihe,
[9]ubufindo buramufata nk’uko umugenzo w’abatambyi wari uri, ngo ajye mu rusengero rw’Uwiteka kōsa imibavu.
[11]Maze marayika w’Umwami Imana amubonekera ahagaze iburyo bw’igicaniro cy’imibavu,
[12]Zakariya amubonye arikanga agira ubwoba,
[13]ariko marayika aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana.
[19]Marayika aramusubiza ati “Ndi Gaburiyeli uhagarara imbere y’Imana, kandi natumwe kuvugana nawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza.
[25]aravuga ati “Uku ni ko Umwami Imana yankoreye mu minsi yandebagamo, ikanteturura mu bantu.”
Nshuti bakundwa bavandimwe mpereye ku mirongo yo hejuru kugira ngo nkwereke ko atari wowe wenyine kuko ahari wibaza icyo wakoreye Imana gitumye uhura n’ibibazo biremeye.
Nk’uko Imana yatumye Malayika Gaburiyeli kuri uyu muryango nawe ngusabiye ko iyi ntumwa ikugeraho ikaguha ihumure kandi ndakubwira nanjye nibwira.
Imana iguteturure rwose icyo kikubereye umuzigo ikikwamurureho iguteturure.
Mwakire Ijambo ryo gutetururwa.
Ev. Ndayisenga Esron