Imana ifite gahunda yo kudusukira amazi: Ev MAFUBO Esther

Ntugire impungenge z’uko  turi mu mpaeshyi kuko Imana ifite gahunda yo kudusukira amazi y’ubugingo kugira ngo itumare inyota. Ev MAFUBO Esther

Mu buzima busanzwe amazi agira umumaro ukomeye ntari butindeho cyane, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko 70% umuntu agizwe n’amazi kandi bavuga ko iyo umuntu yanyweye amazi menshi akura imyanda mu mubiri, turashimira Imana yaremye amazi.

Abantu bari bararetse kunywa amazi mwongere muyanywe kuko ni ingirakamaro, bishatse kuvuga ko itorero kugira ngo ribe rizima kandi ribe ryubakitse rigomba kuba rifite ubuzima bwiza bushingiye ku mwuka wera.

Yesu ngi igihe kimwe yigeze gushaka gutanga itangazo nuko ngo arahaguruka atanga itangazo n’ijwi rirenga agira ati:”umuntu nagira inyota aze aho ndi aze aho ndi anywe, unyizera imigezi y’amazi y’ubugingo izatembera muri we ibyo yabivugaga yerekeje ku mwuka wera, Imana nihimbazwe ko umwuka wera yaje”.

Ndashimira Yesu ko hari igihe yiyumvamo kudukorera ibintu bitugirira umumaro. Umunsi umwe Yesu yabwiye umudamu umwe ati wampaye ku tuzi, Yesu ni umugabo uvuga neza cyane. Umugore aramubwira ati ko uri umuyuda nkaba umusamariya uransaba amazi ute? Yesu aramusubiza ati iyo umenya ugusabye amazi nawe uba umusabye amazi y’ubugingo? Arangije aramubwira ngo uruta sogokuruza yakobo wafukuye iriba akanywaho agaha n’amatungo ye? Umusamariya yafashe Yesu amugereranya na bene wabo nyamara abo bose Yesu arabaruta kuko asanga imfubyi akayikorera ubukwe idafite ababyeyi, umwami wacu arabaruta, Yesu kubera ko abaruta araje atumare inyota, nzajya muvuga neza arabaruta kuko ajya afata imitima yakomeretse akayomora ikagira amahoro. Nawe Yesu araje akumare inyora aguhe ku mazi y’ubugingo.                                                            Umwigisha: Ev MAFUBO Esther