Igitabo cy’ibyahishuwe (Igice cya 7)/Pastor Desire HABYARIMANA

Abisiraheli n’abanyamahanga bazakizwa mu gihe cy’umubabaro ukomeye (Ibyah 7:1-17).

Iki gice tubonamo abizera bo mu bice babiri:

  1. Abisiraheli 12000 buri muryango uhagarariwe n’ibihumbi cumi na babiri (12000) (Ibyah 7:1-8)
  2. Abantu batabarika bizera Yesu Kristo bavuye mu moko yose n’imiryango yose (Ibyah 9-17).

Biragaragara ko abizera bazava mu isi yose aho bumvishije ubutumwa. Ibi bitandukanye n’abigisha ko mu ijuru hazajyayo ibihumbi 144,000 gusa bivuye mu bisiraheli.

Ibyo bikaba ari ukuyobya abantu babakuramo ibyiringiro byo kuzabana n’Imana.

Inyigisho y’indi iraha nuko Imana irinda ubwoko bwayo (Ibyah 7:1-8).

Ikindi tubona ni uko abizera Yesu Kristo bazaba bagaragara imbere y’Imana (Ibyah 7:13-15) kubera bihannye bakoga mu maraso y’umwana w’intama bazaba bambaye imyenda yera bivuze ko bazaba ari abera.

Icya nyuma nuko bazagira Ibyishimo by’iteka. Bazahora baramya Imana bavuga ko yera. Ubuzima bwaho butandukanye nubwahano ku isi kuko nta nkota, nta nzara, nta ndwara kuko bari kumwe ni Umwana w’intama (Ibyah 7:15-17).

Amen.

Umwigisha: Pastor Desire HABYARIMANA