Igitabo cya Yosuwa: Rev MUGIRANEZA

Igitabo cya Yosuwa ni kimwe mu bitabo 12 by’amateka y’Abisirayeli.

Muri Bibiliya Yera igitabo cya Yosuwa nicyo kibanziriza ibindi, igitabo cya Esiteri kikaba ari cyo cya 12.

Nta kindi gitabo muri Bibiliya gitera umwete umukristo mu wiyemeje kuba umusirikare wa Kristo. Iki gitabo cyuzuyemo ukuri ko mu Mwuka.

I. UMWANDITSI W’IGITABO CYA YOSUWA

Iki gitabo cyanditswe na Yosuwa. Izina rye risobanuye ko Uwiteka ari agakiza.

Yosuwa akaba yarakoranye bya hafi na Mose ndetse nyuma aza no kumusimbura.

Yosuwa akomoka mu muryango wa Efurayimu. Ise umubyara yitwaga Nuni.(Kubara 13:8,16).

Ni umwe mu batasi 12 bagiye gutata igihugu cy’i Kanani. We na Kalebu nibo bazanye amakuru mazima yuzuyemo guhamya gukomera k’Uwiteka.

II. IMITERERE Y’IGITABO CYA YOSUWA

Igitabo cya Yosuwa kivuga amateka y’Abisirayeli gihereye k’urupfu rwa Mose.

Iki gitabo kigabanijwemo ibice bitatu:

Igice cya mbere guhera 1-12. Kivuga intambara yo kwigarurira igihugu cya Kanani.
Iki gice nacyo kirimo ibindi bice 2:

1-4:18 havuga imyiteguro yo kwambuka Yorodani no kwitegura kurwana.

5-12 herekana uko barwanye.

Igice cya kabiri 13-22 kigizwe no kugabanya igihugu imiryango 12 y’Abisirayeli.

Igice cya gatatu 23-24.

Amagambo ya nyuma asezera ya Yosuwa.

 III. UBUTUMWA IGITABO CYA YOSUWA GITANGA.

1. Imana isohoza Amasezerano yatanze.

Ibiri mu gitabo cya Yosuwa Imana yari yarabivuze mbere (Kuva 6:4). Imana yari yavuze ko Yosuwa ariwe uzahesha Abisirayeli gakondo (Gutegeka kwa Kabiri 3:27-28).

Igitabo cya Yosuwa kerekana ko ibyo Imana ivuze ibisohoza. (Yosuwa 23:14).

2. Ubushake bw’Imana.

Imana niyo yateguye kubaha igihugu (Yosuwa 18:13).Herekana aho igihugu yabahaye kizagarukira. Igihugu cyari gituwemo n’abandi. Imana muri gahunda yayo ikihera Abisirayeli.

3. Kugira neza k’Uwiteka

Imana niyo yabahaye gutsinda abanzi babo.
Imana niyo yaciye inzira muri Yorodani ari mu itumba. (Yosuwa 1:2, 6; 10:8).

4. Imbaraga z’Imana.

Guhagarara ku izuba (isi)
Gufatwa no gusenyuka kw’imijyi itandukanye.
Yeriko yahirimwe ntawe uyikozeho.

IV. ICYO IGITABO CYA YOSUWA CY’IGISHA ABANTU B’IMANA

1. Kubaho ufite intego.

Tugomba gukunda igihugu Imana itujyanamo nta kwitangira. (Yosuwa 1:2-11).

2. Kumvira Imana muri byose (Yosuwa 1:7-8).

3. Kubaho ufite kwizera.

Bagombaga kwitondera amategeko Imana yabahaye. (Yosuwa 3:15; 6:16-20).

4. Kugira kwihangana.
Igihugu ntabwo bahise bagifata ahubwo byari gahoro gahoro. Byasabaga kutarambirwa no kwihangana. Bagakomeza kurwana (Yosuwa 17:14-18).

V. YOSUWA IGICE CYA MBERE.

Iki gice cya mbere kitwereka Yosuwa asimbura Mose k’ubuyobozi. Byabaye nyuma y’urupfu rwa Mose.
Imana yari yategetse Mose gutegura Yosuwa mbere y’uko apfa ndetse abitangariza Abisirayeli (Gutegeka kwa Kabiri 31:1-8).
Icyo gihe yari yavuze n’icyo azakora na musimbura.

Nyuma y’urupfu rwa Mose Imana yahamagaye Yosuwa kugira ngo ayobore Abisirayeli (Yosuwa 1:1-5).

Imana yamusobanuriye ibyo agiye gukora:

1: Kwambutsa Abisirayeli Yorodani.

2. Kubahesha igihugu cy’amasezerano.

3. Imana ya mwemereye ko izabana nawe.

4. Nta muntu wa gombaga kugandira cg gusuzugura Yosuwa.

5. Imana ya mwemereye ko izabana nawe.

Yosuwa yagombaga kubyiyumvamo ko ari umuyobozi. Akaba intwari kuko niwe wari uhagarariye Imana hagati mu b’Isirayeli. (Yosuwa 1:5-7).

Byose yagombaga kubishobozwa no kwitondera amategeko y’Imana. (1:8-9).

Byamusabaga gutinyuka no kwibuka buri gihe ko Uwiteka Imana bari kumwe.

Muri iki gice dukomeza tubona uko Yosuwa yateguje Abisirayeli kwa mbuka Yorodani abibutsa ibyo Imana yavuganye nabo (Yosuwa 1:10-15).

Abisirayeli biyemeje kumvira Yosuwa (1:16-18).

Kumvira niho hari imbaraga zo kugera mu gihugu cy’isezerano.
Yosuwa yasabwaga kumvira no kubaha amategeko ahawe n’Imana.
Abisirayeli nabo biyemeje kumwumvira.

Inyigisho dukura muri iki gice:

1. Ubuyobozi butangwa n’Imana ariko umuyobozi agomba gutegurwa, agatozwa, akamenya ibyo agomba kwitondera n’icyo ahamagariwe gukora.

2. Umuyobozi wo mu by’umwuka agomba kugira umubano wihariye n’Imana akaba inshuti yayo, agahora yemera kuyoborwa nayo. Ijambo ry’Imana rikamuba hafi.

3. Umuyobozi agomba kugira gahunda isobanutse. Akaba azi icyo agomba kugeza k’ubantu atari ukitwa umuyobozi gusa.

4. Ntabwo agomba kugira ubwoba kuko Uwiteka ari kumwe nawe.

5. Kumvira umuyobozi n’ibanga rituma ibyateguwe bigerwaho.
Kumvira niko kwabahesheje kwinjira mu gihugu cy’amasezerano (Kanani).

Yesu abahe umugisha.

 

Rev. MUGIRANEZA.