Igisubizo cy’ibibazo isi ifite mu bihe bya none

[…] «Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe qui n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose. Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.- Matayo 22: 37-39.

Dore igisubizo ku bibazo byugarije isi mu minsi ya none: “Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose” ndetse “kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda”.

Iyi nyigisho ntiyigeze itakaza agaciro kayo, n’uyu munsi ni inyigisho igifite ireme. Ni cyo gisubizo cyonyine cy’ibibazo byugarije isi muri iki gihe, byaba ari ibibazo by’abantu ku giti cyabo cyangwa icy’ibihugu.

Nidukundisha Uwiteka umutima wacu wose, tuzabasha kugira ubushobozi bwo gukunda bagenzi bacu.

Urukundo rw’ukuri ntiruzagaragarira mu ndirimbo turirimba, cyangwa kujya mu nsengero, ndetse ntiruzanagaragarira mu masengesho dusenga ahubwo ruzagaragarira mu bikorwa dukorera abandi (bagenzi bacu), tunubaha Data wo mw’ijuru.

Urukundo rw’ukuri rusaba ubwitange. Gukunda bagenzi bawe no gukunda Imana yo mw’ijuru no kuyubaha nibyo ukwiye guha umwanya mu mutima wawe kurusha ibindi byose.